Umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro ku isi Amnesty international, uratangaza ko intwaro zikomoka mu ibihugu nk’ U Bushinwa Ukraine ndetse no muri Sudan aribyo bikongeza amakimbirane muri Sudani y’Amajyepfo.
Mu gitero kidasanzwe abantu batari bake barishwe abandi barakomerekera mu mirwano yahuje abigometse ku butegetsi ndetse n’Ingabo za Sudani y’Amajyepfo.
Iri tsinda ryemeza ko ryabonye intwaro nyinshi ,zirimo iza Sudani ibitwaro by’u Bbushimwa, na bya burende by’Abanya Ukraine.
Nyamara nta gihugu na kimwe kigeze kigira icyo gitangaza ku bikivugwaho.
Ibi bya burende byakoreshwaga n’Ingabo za Sudan y’Amajyepfo ngo byaba byaragurishijwe mu buryo butemewe n’Amategeko mu myaka ya 2007 kugeza2009 binyujijwe muri Kenya.
Ibi kandi ngo bikomeza kuba hirengagijwe amasezerano y’Amahoro hagati ya Sudani zombi .
Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko ikoreshwa ry’ibitwaro bikomeye bitarobanura abasivire n’ Abasirikare kandi ibyo bikaba ari kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu
Amnesty international yasabye ibihugu byose kutagurisha intwaro mu bihugu bigaragarako byahugabanijwe cyane n’Intambara, kuko byatuma habaho guhungabanya uburenganzi bwa muntu.
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru ,James Copnall uri i Khartoum, yavuze ko ibikubiye muri iki cyegeranyo bishobora kubyara mvururu no kutavuga rumwe nubwo hari uwundi muryango wasohoye ikindi cyegeranyo gisa n’ iki kuhaba hakomoka ibi bitwaro.
Igihugu cya Sudan y’Amajyepfo cyabonye ubwigenge muri Kamena umwaka ushize, nyuma y’intambara za gisivire z’igihe kirekire yatumye yegukana igice kinini gifite amasoko Peterori ariko igakoresha ibihombo bya Sudan ya ruguru.



















TANGA IGITEKEREZO