Kuwa Gatandatu mu Mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi, umusore w’imyaka 22 w’Umunyarwanda yahohotewe n’agatsiko k’Abanyekongo ubwo yari muri gari ya moshi muri uwo Mujyi.
Uyu musore yibasiriwe hagati y’ahitwa Mérode na Arts-Lo ahagana mu ma saa Mbiri z’ijoro. Bakigera aha mu gace ka Mérode, agatsiko k’Abanyekongo bagera kuri 15 bazwi ku izina rya ‘’Compatriotes Combattants Congolais’’ bambaye imyeda isa n’iya gisirikare, binjiye muri gari ya moshi ubwo bari bakiva mu myigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012.
Ako kanya batatu muri bo bahise berekeza kuri uyu musore w’Umunyarwanda batangira kumubwira amagambo yuzuye ivangura n’urwango. Umwe muri bo yahise amubaza niba ari Umunyarwanda, uyu musore amubwira ko ari Umurundi ariko byasaga nk’aho ntacyo bivuze.
Babanje kugerageza kumwiba telefoni ye n’amadarubindi ye bayajugunya hasi. Ubwo bari bagiye gusohoka muri gari ya moshi bageze ahitwa Arts-Loi umwe muri bo yamukubise ingumi ikomeye mu rwasaya rw’i bumoso.
Akigera kwa muganga baramusuzumye basanga yavunitse igufa ry’urwasaya. Polisi ikomeje gukora iperereza, naho ako gatsiko k’Abanyekongo ni kamwe mu bagize abitwa « compatriotes congolais » bazwiho ibikorwa by’urugomo.
Kugeza ubu uyu musore wahohotewe ntameze nabi cyane, ariko bagomba kumubaga kuri uyu wa Gatatu.
Si ubwa mbere Abanyekongo bibasira Abanyarwanda mu Bubiligi, kuko no mu minsi yashize bigeze kwibasira ibikorwa by’Abanyarwanda bakorera mu gace ka Matonge.



















TANGA IGITEKEREZO