Abanyarwanda batuye muri Canada batangiye ku nshuro ya mbere igikorwa bise “Rwanda Diaspora Investment Forum “ gitegura kubaka amahoteri 5 mu ntangiriro zacyo, azaha akazi Abanyarwanda bagera kuri 500.
Inama izamura kwihangira imirimo yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo i Montréal, muri Canada.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu b’inzobere mu by’ubucuruzi (Business ) no mu gutunganya imishinga, harimo abarimu muri za Kaminuza, abikorera ku giti cyabo bafite za Kompanyi bashoyemo imari bakanaziyobora, zimwe zikorera muri Canada, izindi zikorera mu Rwanda. Harimo kandi abafatanyabikorwa mu mpande zose z’Isi.
Ibikorwa byasuwe, harimo ibya Emmanuel Muhawenimana, Perezida wa Diaspora ya Montréal, unahagarariye Ikigo cy’Igihgu cy’iterambere (RDB) mu bikorwa bye harimo Kompanyi zitandukanye, nka «MUHE SECURITE INC » n’indi yitwa MMQUALI-SERVICES INC. Hanasuwe kandi Kompanyi ya David Nkurunziza yitwa ‘UE AUTO QUEBEC’ icuruza ibyuma by’imodoka.
Dr Egide Karuranga, umwarimu muri Kaminuza ya Laval muri Canada wari uteganyijwe gutanga ibiganiro muri iyo nama, akaba ari na we Perezida wa Diaspora ya Canada, yabwiye IGIHE ko iyo nama yateguwe abantu b’inararibonye barimo abarimu ba Kaminuza n’urubyiruko rukiri muri za Kaminuza kugira ngo rutangire kare urugamba rwo kwiteza imbere.
Turakomeza kubagezaho imirimo y’iyi nama, kuko Karirima A. Ngarambe ahari akomeza kubidukurikiranira.



















TANGA IGITEKEREZO