Uwahoze ari Perezida wa Cuba Fidel Castro, yashyize ahagaragara inyandiko ibeshyuza amakuru avuga ko ubuzima bwe butameze neza.
Mu bo Castro ubu ufite imyaka 86 yibasiye cyane ni ibitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza ibinyoma, hamwe n’abatangaza amafoto ye mu bitangazamakuru bya Leta ya Cuba.
Avuga ko ubuzima bwe buzira umuze usibye ibibazo by’umutwe yari afite mu gihe gishize.
Amafoto ya nyuma ya Castro yaherukaga gutangazwa muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yabonanaga na Papa Benedigito wa 16.
Kutagaragarira rubanda kwa Castro mu gihe kirekire byatumye benshi batekereza ko ubuzima bwe butameze neza cyangwa akaba yaranapfuye.
Castro rero yagize ati “abantu benshi ku isi bakomeje kubwirwa ibinyoma n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse ibyinshi ugasanga ari ibyo mu bihugu bikize bakabyemera, nyamara nari mpugijwe no kwandika, niga, ariko ngarutse mu buzima busanzwe.”
Mu kugaragaza ko abamwanditseho babeshya, Castro yatanze amafoto aherekeza inyandiko yanditse. Amwe muri yo yafashwe n’umuhungu we Alex amugaragaza ari hanze asoma ibinyamakuru.
Fidel Castro yayoboye Cuba nyuma y’impinduramatwara yo mu 1959, bwa mbere ari Minisitiri w’intebe(1959-1976) nyuma aza kuba perezida. Mu mwaka wa 2006 yagize uburwayi butuma abagwa, asimburwa na Raul Castro bavukana.



















TANGA IGITEKEREZO