Uwahoze ayobora igihugu cya Liberia ariwe Charles Taylor ararega ubucamanza kuba bwaramuciye inyuma bugaha amafaranga kandi bukanatera ubwoba abagombaga kumuburanira mu rubanza aregwa mo ibyaha by’intambara.
Uyu Taylor wahamwe n’ibyaha byose aregwa mu kwezi gushize, yanabwiye umucamanza wo mu Rukiko rwa La Haye ati : “ Abaturage nta kibazo dufitanye ”.
Nkuko urubuga rwa BBC rubivuga aya rero niyo yari amahirwe ya nyuma uyu musaza w’imyaka 64 yari asigaranye yo kuba yagira icyo abwira urukiko, kuko mu kwezi gutaha agomba gukatirwa.
Taylor yahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare mu ntambara yo muri Sierra Leone, ubwo yashyigikiraga kandi agafasha inyeshyamba zarwanyaga Leta ya Sierra Leone.
Ubugenzuzi bwakozwe n’Urukiko rudasanzwe mu kwezi gushize mu gihugu cya Sierra Leone, Taylor yahamijwe ibyaha 11. Muri ibi byaha harimo gukorera rubanda ibikorwa by’ubugome, gufata ku ngufu ndetse no kwica.
Ku bw’ibyo byaha byose byamuhamye, Ubushinjacyaha bwifuza kumuha igifungo cy’imyaka 80, n’ubwo abamwunganira bavuga ko kumuha igihano nk’iki byaba ari ukurengera.
Taylor akomeza avuga ko ikintu kitwa ifaranga aricyo kintu cyagize uruhare mu icibwa ry’urubanza rwe, avuga ko nta gihe na kimwe yigeze atekereza gufasha inyeshyamba, ahubwo avuga ko ibyo byose biterwa n’impamvu zitandukanye za politike. Mu birego Taylor aregwa byose nta na kimwe yemera ko ari ukuri.



















TANGA IGITEKEREZO