Gutwarwa n’inzoga bishobora kuzaba amateka mu minsi mike iri imbere, bitewe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Santiago mu gihugu cya Chili.
Urubuga Slate.fr rutangaza ko 18% by’abatuye Chili banywa inzoga; bikaba ari muri urwo rwego batangije ubushakashatsi ku rukingo kuri iki kibazo ruzaba rubayeho bwa mbere mu mateka y’isi niruramuka rubayeho.
Aba bashakashatsi batangaza ko abazakoresha uru rukingo bazagira ubushake buke bwo kunywa inzoga, nk’uko uwitwa Dr Juan Asenjo muri bo abivuga.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba, bwerekana ko 50% by’izahawe urwo rukingo zacitse intege bigaragara ku bijyanye n’inzoga.
Hari hasanzwe umuti ukora muri ubu buryo witwa ‘Disulfiram’, icyakora kwizera ubuziranenge n’ubushobozi bwawo byari bigiteye ikibazo.
Guhera mu Gushyingo uyu mwaka uru rukingo ruzageragezwa ku Banyashili 20 bazwiho gukunda inzoga cyane.



















TANGA IGITEKEREZO