Mu gihe intambara ihanganishije ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 wayigimentseho umuti wayo uturi waboneka, ubu noneho muri icyo gihugu mu gace ka Masisi hadutse ubushyamirane bushingiye ku moko aho abavuga Ikinyarwanda bibasiwe n’abo mu yandi moko, ndetse kuri ubu bamwe batangiye kuhasiga ubuzima.
Ubu bushyamirane buri hagati y’amoko y’Abahutu n’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, bahanganye n’abo mu moko y’Abahunde n’Abatembo bo muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2012, abagera kuri babiri bari bamaze kuhasiga ubuzima, nk’uko bitangazwa na Depite Seninga uri muri ako karere, akaba avuga ko iyi ntambara imaze iminsi itutumba hagati y’a moko kubera ibibazo by’umutekano muke urangwa muri ako gace.
Kuri iki Cyumweru nibwo imirwano yongeye gukara, aho aba Bahunde n’Abatembo bari bahanganye n’abavuga Ikinyarwanda babarirwa mu moko y’Abahutu n’Abatutsi muri icyo gihugu, intandaro nk’uko twabitangarijwe n’umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa, ngo ni umutwe wa M23 wiganjemo Abahutu n’Abatutsi bakomoka muri aka gace, Abahunde n’Abatembo bavuga ko aribo babateza akaga kuko M23 ari bene wabo.
Depite Seninga yavuze ko ubuyobozi bugomba gutabara aya makimbirane agakemuka, anasaba amoko ahanganye kureka imirwano anavuga ko bamwe batangiye no guhunga berekeza mu misozi, babiri aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye uretse ko bakeka ko hari n’abandi, dore ko ntawe urimo kwegera aho imirwano ibera.
Si ubwa mbere aya moko ashyamirana kuko kuva mu mwaka wa 1993 intambara yahitanye Abahutu n’Abatutsi benshi, aribwo bamwe banahungiye mu Rwanda kubera ubwicanyi bwari bubibasiriye.



















TANGA IGITEKEREZO