00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CPI irasaba Leta ya Congo gufata Mudacumura Sylvestre, umuyobozi wa FDLR

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 1 September 2012 saa 03:09
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera La Haye (CPI) rurasaba Leta ya Congo- Kinshasa gushyira mu bikorwa kandi mu buryo bw’ihuse ibyemezo bikubiye mu nyandiko zo guta muri yombi Mudacumura Sylvestre, umuyobozi wa FDRL, ukurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko- muntu aregwa ko yabikoreye ku butaka bwa Congo hagati y’ umwaka wa 2009 na 2010.
Nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi, ibivuga, Nicolas Kuyaku, ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (…)

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera La Haye (CPI) rurasaba Leta ya Congo- Kinshasa gushyira mu bikorwa kandi mu buryo bw’ihuse ibyemezo bikubiye mu nyandiko zo guta muri yombi Mudacumura Sylvestre, umuyobozi wa FDRL, ukurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko- muntu aregwa ko yabikoreye ku butaka bwa Congo hagati y’ umwaka wa 2009 na 2010.

Nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi, ibivuga, Nicolas Kuyaku, ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu Karere ka Ituri, avuga ko mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, aribwo Leta ya Congo-Kinshasa yasabwe ku mugaragaro na CPI gushyira mu bikorwa ibikubiye mu nyandiko isaba itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa FDRL.

Uyu muyobozi wa FDLR, umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro bateza umutekano mucye muri Kivu iy’Amajyaruguru iy’Amajyepfo, CPI yasohoye impampuro zo kumufata ku itariki ya 13 Nyakanga 2012, ni.
Mudacumura Sylvestre aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu no gutesha agaciro rubanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages