Leta ya Danemark yafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Mbarushimana Emmanuel ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkuko byatangajwe kuri iyi tariki ya Mbere Nyakanga 2012.
Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 50, aregwa kuba yarishe Abatutsi benshi muri Mata 1994, no mu kwezi kwa Gicurasi, kuri za bariyeri zitandukanye ndetse bivugwa ko yaba yarishe Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye.
Ikinyamakuru the Newtimes dukesha iyi nkuru, kivuga ko Mbarushimana yishe abo batutsi bari baje ku musozi wa Kabuye babwiwe ko ariho hari ubuhungiro.
Uyu Mbarushimana wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu cyahoze ari peregitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, yabaga ku mugabane w’u Burayi kuva muri 2001
Mu mwaka wa 2010 nibwo Mbarushimana yafashwe na Leta ya Danmarke, aho yari afungiwe kugeza ubu.
Avugana n’ikinyamakuru The New Times, John Bosco Siboyintore, Ushinzwe urwego rukurikirana abakoze Jenoside bari hanze yagize ati: “Twatangiye gusaba ko Mbarushimana yakoherezwa mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.Twari tumaze igihe kirekire dutegereje umwanzuro wa Guverinoma ya Danemark, ariko ubu tugiye kubikurikirana tumenye neza n’umunsi azaziraho”.
Siboyintore kandi yavuze ko, kuva mu mwaka wa 2007 hashyirwaho urwego rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside, abasaga 1092 bakurikiranywe kandi ko bamwe bamaze gufatwa, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi.
Muri 1092 bashakishwa, abasaga 132 bamaze gushyirirwaho impapuro zo kubahagarika mu bihugu bitandukanye bigera kuri 23, kandi 7 muri bo bamaze kugera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 18 ishize,ndetse ubu bagejejwe imbere y’Ubutabera.
Muri Afurika, abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside usanga biganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Mozambique, Kenya, Tanzania, na Uganda.
Mu Burayi, umubare munini w’abakekwaho gukora Jenoside uri mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi, n’u Budage.
Ahandi havugwa abajenosideri ni mu Bwongereza, Danemark, Suede, Switzerland, u Butaliyani, ndetse na Finland.



















TANGA IGITEKEREZO