00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC na Amerika mu biganiro ku bucuruzi

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 22 October 2012 saa 09:19
Yasuwe :

Abikorera bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC n’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva mu kwezi k’ Ugushyingo 2012 bazatangira kugirana ibiganiro mu rwego rw’ubufatanye.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa Xinhuanet, avuga ko Demetrios Maranti wungirije uhararariye ubucuruzi bwa Amerika yatangaje ibi hakaba hari mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru i Nairobi.
Nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Amerika, ibicuruzwa byoherezwa muri (…)

Abikorera bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC n’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva mu kwezi k’ Ugushyingo 2012 bazatangira kugirana ibiganiro mu rwego rw’ubufatanye.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa Xinhuanet, avuga ko Demetrios Maranti wungirije uhararariye ubucuruzi bwa Amerika yatangaje ibi hakaba hari mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru i Nairobi.

Nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Amerika, ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika bikomoka muri EAC byazamutse ku kigereranyo cya 280% kuva mu mwaka w’2000, ubwo amasezerano y’ubucuuzi yiswe AGOA (African Growth and Opportunity Act) yashyirwaga mu bikorwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zizatera inkunga ya miliyoni 10 z’amadorari Ubunyamabanga bwa EAC mu gihe cy’imyaka itanu kugira ngo ibashe gukora neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages