00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elton John arifuza undi mwana

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 6 June 2012 saa 04:31
Yasuwe :

Umuhanzi w’umwongereza Elton John n’umufasha we David Furnish bahuje igitsina, basanzwe barera umwana witwa Zachary Jackson Levon Furnish-John, ariko ubu bifuza kugira undi mwana wa kabiri kuko basanga umwe agira irungu wenyine.
Nk’uko bitangazwa na Yahoo, Zachary yavutse kuri noheri binyujijwe ku mugore ubyarira abandi akishyurwa (mère porteuse)nibwo yarezwe(adopte) n’umuryango w’ababana bahuje ibitsina wa Elton w’imyaka 62 n’umufasha we David w’imyaka 48, Elton akaba yifuza kwitwa papa (…)

Umuhanzi w’umwongereza Elton John n’umufasha we David Furnish bahuje igitsina, basanzwe barera umwana witwa Zachary Jackson Levon Furnish-John, ariko ubu bifuza kugira undi mwana wa kabiri kuko basanga umwe agira irungu wenyine.

Nk’uko bitangazwa na Yahoo, Zachary yavutse kuri noheri binyujijwe ku mugore ubyarira abandi akishyurwa (mère porteuse)nibwo yarezwe(adopte) n’umuryango w’ababana bahuje ibitsina wa Elton w’imyaka 62 n’umufasha we David w’imyaka 48, Elton akaba yifuza kwitwa papa ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na the Guardian, Elton yavuze ko mbere na mbere azi ikibazo cyo kuba ikinege, bigakubitiraho no kuba uri umwana w’aba star bituma umwana ahora mu cyumba cye yumva imiziki cyangwa areba televiziyo mu gihe cyo gukina, naho abayeyi be bari kuganira.

Yakomeje agira ati : ‘‘Nihaza undi mwana bizagirira umumaro Zachary nubwo nziko natangira kujya ku ishuri abantu bazajya bamubwira ko atagira nyina, turabyiteguye kandi twabivuganyeho na David mbere y’uko tubona Zachary.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages