Abakurikiranira hafi politiki y’u Bufaransa ndetse n’imyiteguro y’icyiro cya kabiri cy’amatora ya perezida Repubulika mu Bufaransa basanga iyo amatora aza kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mata umukandida w’Umusosiyaliste François Hollande yari kwegukana intsinzi ku majwi 54%.
Hollande akomeje kuza imbere ndetse no guhabwa amahirwe n’abantu b’ingeri zose kuko n’abakambwe bafite kuva ku myaka 65 y’amavuko no hejuru yayo bakomeje kumuha amahirwe.
Amakuru dukesha yahoo.fr ku ibaruramajwi ryakozwe ku itariki ya 27 ni ya 28 Mata 2012 rirekana ko ku bantu 958 bafite kuva myaka y’amavuko 18 no hejuru avuga ko Hollande ashobora kuzabona amajwi 63% y’abakoreshwa n’abakoresha ndetse n’andi 70% y’abantu babona amafaranga ari munsi y’amayero 1200 ku kwezi.
Nubwo yazamutse amajwi angana 2%, Nicolas Sarkozy ufite amahirwe y’amajwi angana na 46% kugeza magingo aya, ntiyemera ko azarushwa na Hollande bahanganye.
Sarkozy ugifite umwanya wa perezida aza imbere ya Hollande ku Bafaransa bafite imyaka 65 y’amavuko n’iri hejuru yayo, ariko itandukaniro n’uko benshi muri abo bashobora kubona amafaranga ibihumbi 5 by’Amayero ku kwezi.
Sarkozy akomeje gushingira iyamamaza rye kuri uwo mubare muke, nta majwi ashobora kuzarusha Hollande mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ateganyijwe muri Gicurasi 2012.
Twabamenyesha kandi ko kuri uyu mbere Sarkozy yatangaje ko azarega urubuga rwa Internet Mediapart ku bw’inyandiko yashyizwe ahagaragara yavugaga ko Kadhafi yateye Sarkozy inkunga y’amafaranga menshi mu gihe yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2007.



















TANGA IGITEKEREZO