00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guatemala : Uwakase amajosi y’abana na we yatwitswe ari muzima

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 13 September 2012 saa 02:57
Yasuwe :

Abaturage nyuma yo kuzibiranywa n’uburakari bacanye inkongi y’umuriro barangije batamo umugabo wari umaze kwica abana abatemye amajos, mu kigo cy’ishuri giherereye aho bita Tactic muri Guatemala.
Urubuga 7 sur 7 rutangaza ko uwo mugabo w’imyaka 35 ku bigaragara wari wasinze yaborewe yinjiye mu kigo cy’ishuri yitwaje umupanga akata amajosi umuhungu w’imyaka 13 n’umukobwa w’imyaka 8 abandi babibonye bakuramo akabo karenge.
Naho Sorayda Milian umuyobozi w’icyo kigo, akavuga ko uwo mugabo (…)

Abaturage nyuma yo kuzibiranywa n’uburakari bacanye inkongi y’umuriro barangije batamo umugabo wari umaze kwica abana abatemye amajos, mu kigo cy’ishuri giherereye aho bita Tactic muri Guatemala.

Urubuga 7 sur 7 rutangaza ko uwo mugabo w’imyaka 35 ku bigaragara wari wasinze yaborewe yinjiye mu kigo cy’ishuri yitwaje umupanga akata amajosi umuhungu w’imyaka 13 n’umukobwa w’imyaka 8 abandi babibonye bakuramo akabo karenge.

Naho Sorayda Milian umuyobozi w’icyo kigo, akavuga ko uwo mugabo yagerageje kwivugana n’abarezi, hanyuma bakizwa n’amaguru bahungana n’abanyeshuri babo.

Nyuma yo gusohoka mu kigo, uwo mugizi wa nabi ngo abaturage bamwambuye umupanga yari yitwaje batangira kumutera amabuye bamukubita inkoni bamaze kumunoza bamucucagiraho lisansi nuko barashumika.

Abatuye hafi y’icyo kigo bababajwe n’uko nta butabazi bwakozwe ngo abo bana barengerwe.

Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera bikaba bikunze kwibasira uduce tw’igiturage muri Guatemala, aho abaturage batabasha kugera ku nzego z’ubutabera vuba.

Guatemala ni igihugu giherereye muri Amerika yo hagati gihana urubibi na Mexico mu Majyaruguru n’i Burengerazuba, naho mu Majyepfo hari Inyanja ya Pasifika. Gifite abaturage bagera kuri 13, 276,517.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages