Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2012, Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri ubu uri ku mugabane w’u Burayi, yanyuze mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Abafaransa France 24 muri studio zayo i Paris.
Muri icyo kiganiro cyamaze iminota isaga 12, umunyamakuru wa France 24 Marc Perelman mu bibazo yamubajije yibanze cyane ku kibazo cya Congo, aho Minisitiri Mushikiwabo yamubwiye ko guhana u Rwanda atari byo bizatanga umuti w’ikibazo cy’icyo gihugu, aha yari abajijwe ku cyo yavuga ku kuba abayobozi ba Congo bamaze iminsi basabira ibihano bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda, ndetse na nyuma yaho bimwe mu bihugu bihagarikiye inkunga ku Rwanda.
Ku kirebana no kuba nyuma y’itahuka ry’ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zavuye muri Congo, aho zafatanyaga n’iza FARDC (ingabo za Leta y’icyo gihugu) mu bikorwa byo kurwanya FDLR, ibi bigakurikirwa n’uko abategetsi bo muri Leta ya Congo baboneyeho kuvuga ko iryo tahuka ryari ikindi kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko kuva mu myaka ibiri ishize ingabo z’u Rwanda zari muri Congo Kinshasa zifatanya n’iz’iki gihugu, ndetse ngo wasangaga ingabo z’u Rwanda zambara imyenda isa y’ingabo za Congo, kuburyo Mushikiwabo asanga nta mpamvu Congo ifite yo guhishahisha igikorwa kimaze imyaka ibiri.
Yakomeje asobanura ko itahuka ry’ingabo z’u Rwanda ryakozwe ku mugaragaro mu maso y’Abadiplomate ndetse n’abanyamukuru mpuzamahanga bari baje kwihera ijisho imigendekere y’icyo gikorwa, ashimangira ko ibirego byose Congo Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda ari ibinyoma byambaye ubusa.
Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo impamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukura ingabo zarwo muri Congo kandi zararwanyaga inyeshyamba za FDLR, amusubiza ko icyabiteye ari ibyo Leta ya Congo Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda, kandi ibihugu byombi bisanzwe bikorana, ndetse n’ingabo z’u Rwanda zikaba zari zikiri ku butaka bwa Congo bizwi, aha avuga ko ku ruhande rwa Congo iyi itari imyitwarire myiza.
Mushikiwabo yagize ati “Niyo ingabo z’u Rwanda zasigaraga muri Congo cyangwa zigatahuka, Congo ifite politiki imwe rukumbi ku Rwanda yo kurushinja. Itahuka ry’ingabo z’u Rwanda ni icyemezo twabanje kuganiraho n’abategetsi ba Congo Kinshasa ndetse tunabimenyesha MONUSCO”. Yakomeje agira ati “Ni icyemezo cyiza kuko Congo muri iki gihe itakitwara nk’umufatanyabikorwa wo kwizera.”
Raporo ya Loni yatumye inkunga ku Rwanda zihagarikwa...
Ku birebana na raporo yakozwe n’impuguke za Loni, Mushikiwabo yagize ati “U Rwanda rwarabivuze kuva mu byumweru bishize, iyi raporo y’abiyise impuguke za Loni ni raporo idashyitse (…) ku batazi amateka, ku batazi Akarere (k’ibiyaga bigari), biroroshye ko bemera ibiyikubiyemo, u Rwanda rwatekerezaga ko impuguke za Loni zakora raporo nk’iriya, twatanze ibitekerezo byacu kuri yo muri Loni tugaragaza ukuntu ibiyikubiyemo byose ari ibinyoma.”
Ni gute raporo yaba ikubiyemo ibinyoma ikagenderwaho n’ibihugu bikomeye, birimo n’Amerika mu gufata ibyemezo kandi ibi bihugu bifite inzego z’ubutasi zizewe?
Kuri iki kibazo Mushikiwabo yasubije ko iyi raporo irimo kugibwaho impaka zikomeye muri Loni, aha agaruka ku kuba u Bwongereza, kimwe mu bihugu byari biherutse guhagarikira inkunga u Rwanda, kuri ubu bwiyemeje kurekurira igice cy’inkunga mu iterambere busanzwe bugenera u Rwanda, ahanini kuko iki gihugu kimaze kubona ukuri kw’ikibazo, aho u Rwanda rukomeje guharanira amahoro n’ubwo Congo ikomeza kurushinja byinshi bitandukanye.
Aha Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko n’ibindi bihugu hari icyizere ko bizakuriza intwambwe u Bwongereza bwateye.
Ku rundi ruhande ariko yagize ati “Inkunga ntizikwiye kwifashishwa nk’igikoresho cy’iterabwoba, zikwiye gufashishwa abaturage.”
Umuti w’ikibazo cya Congo…
Abaijiwe umuti w’ikibazo cya Congo, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko asanga hari byinshi byo gukora ngo amahoro abashe guhinda muri icyo gihugu. Icya mbere asanga gikwiye kwitonderwa mu gushakira igisubizo iki kibazo, ni ukubasha kumva by’imbitse ikibazo ubwacyo.
Yagize ati “Icya kabiri ni uko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye guha amahirwe Congo hirindwa kugereka ibyaha ku bihugu bituranye nayo, by’umwihariko u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose”. Ati “Ni ngombwa kureka Congo igategeka Congo.”
Undi muti ku kibazo Mushikiwabo asanga uzaturuka ku bihugu byo mu karere bihana imbibi na Congo, aha yasabye ibihugu byo mu Muryango Mpuzamahanga gushyigikira ibihugu byo mu Karere mu gushaka umuti urambye, byaba ngombwa hakaba hanoherezwa umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye.
Michel Flesh, Ambasaderi u Bufaransa bwatanze ngo abuhagararire mu Rwanda yaba azabyemererwa?
Nyuma y’amezi arindwi Hélène Le Gal wari watanzweho n’u Bufaransa kubuhagararira mu Rwanda akaza kwangirwa, umunyamakuru yifuje kumenya niba undi mushya uheruka gutangwa n’igihugu cye, Michel Flesh, yaba azemererwa na Leta y’u Rwanda guhagararira igihugu cye, Minisitiri Mushikiwabo amusubiza ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma Ambasaderi w’u Bufaransa yangirwa guhagararira igihugu cye mu Rwanda, gusa iyo dosiye iracyasuzumwa, mu gihe cya vuba tuzatanga igisubizo.”
Kurikira ikiganiro:



















TANGA IGITEKEREZO