00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ababuriye ababo mu mpanuka z’indege za gisirikare muri Kenya bagiye gufashwa

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 27 August 2012 saa 03:02
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, yatangaje ko imfubyi n’abapfakajwe n’impanuka y’indege z’igisirikare cya Uganda iherutse kubera muri Kenya, bashobora kuguma ku cyicaro cy’igisirikare cya Uganda (UPDF), mu gihe bagishakirwa ahandi ho gutuzwa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda, avuga ko ibi Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yahuraga n’aba bapfakazi n’imfubyi z’iyi mpanuka mu ngoro ya Leta ya Uganda iherereye Entebbe.
Usibye kwihanganisha (…)

Usibye kwihanganisha iyi miryango, Museveni yemereye buri muryango miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda zo kubafasha mu bihe by’akababaro.

Yanavuze ko Guverinoma ya Uganda izishyurira amashuri abana bagizwe imfubyi n’iyi mpanuka , ifashe n’abapfakazi kubona imirimo yabafasha kwibeshaho.

Muri iki kiganiro, Museveni yijeje izi mfubyi n’abapfakazi ko leta n’Igisirikare cya Uganda, bahangayikishijwe n’ibazo byabo. Yanabasabye kutagira uburakari buturuka kuri iyi mpanuka y’izi ndege.

Ababuriye ababo mu mpanuka, bashimiye Museveni ku gikorwa cyo kubihanganisha, n’inkunga bashyikirijwe yo kubafasha muri ibi bihe by’akababaro batewe no kubura ababo bakundaga.

Izi ndege z’igisirikare cya Uganda, zahuye n’impanuka hagati muri uku kwezi kwa Kanama, zerekeje ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishami rifasha ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM). Izi ndege ntizabashije kugera aho zari zigiye kuko zagiriye impanuka ku musozi wa Mont Kenya zigahitana abasirikare bose zari zitwaye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages