00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti : Abapolisi bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 April 2013 saa 05:07
Yasuwe :

Abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi bari mu gihugu cya Haiti, Ku italiki ya 7 Mata, bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 mu bifatanya n’abandi Banyarwanda.
Abaturage bo muri Haiti, na bamwe mu bayobozi baho, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ku Isi bakorera muri Haiti n’abandi batandukanye bafatanyije n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu ijambo (…)

Abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi bari mu gihugu cya Haiti, Ku italiki ya 7 Mata, bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 mu bifatanya n’abandi Banyarwanda.

Abaturage bo muri Haiti, na bamwe mu bayobozi baho, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ku Isi bakorera muri Haiti n’abandi batandukanye bafatanyije n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu ijambo ryahavugiwe abari aho bagejejweho na Chief Superintendant Desire Twizere ukuriye abapolisi bari muri icyo gihugu, yagarutse ku mpamvu yo kwibuka, ko ari amateka mabi y’indengakamere Abanyarwanda badashobora kwibagirwa kugira ngo hazavemo isomo rikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse n’amahanga yose yo kutazongera na rimwe gukora Jenoside.

Yababwiye amavu n’amavuko ya Jenoside yatewe na politiki mbi y’ivangura ryarazwe n’Abakoloni, Abanyarwanda bakaryemera ageza ku bwicanyi bw’indengakamere. Yongeyeho ko ari n’Abanyarwanda ubwabo bayihagaritse amahanga arebera kandi yari abizi.

Yagize ati “Umuti w’icyo kibazo ni twe Abanyarwanda mbere na mbere twashoboye kuwishakamo kandi tugeze ahantu hashimishije mu bumwe n’ubwitunge, ndetse no muri gahunda zihamye z’iterambere."

Aha akaba yabahaye ingero za gahunda mbaturabukungu EDPRS, icyerekezo cya 2020, n’izindi nyinshi mu kwiyubaka haba mu rwego rw’imibereho y’abaturage, ubukungu, imiyoborere myiza, ibikorwa remezo n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages