00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamas irizihiza imyaka 25 ishinzwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 December 2012 saa 11:15
Yasuwe :

Ibihumbi by’Abanyapalesitine, bitezweho kwitabira ibirori byo kwizihiza imyaka 25 y’umutwe wa Cyisilamu w’Abanyepalesitine Hamas ku wa munani Ukuboza 2012.
Biteganyijwe ko umuyobozi wa Hamas Khaled Meshaal ageza ijambo ku baba bari muri ibi birori, mu ruzinduko rwe rwa mbere aba agiriye i Gaza.
Uruzinduko rw’umukuru wa Hamas rugiye kuba nyuma y’iminsi y’agahenge yabayeho nyuma yo gushyamirana hagati ya Israel na Hamas mu kwezi gushize.
Muri uru ruzinduko byitezwe ko Meshaal agaragaza (…)

Ibihumbi by’Abanyapalesitine, bitezweho kwitabira ibirori byo kwizihiza imyaka 25 y’umutwe wa Cyisilamu w’Abanyepalesitine Hamas ku wa munani Ukuboza 2012.

Biteganyijwe ko umuyobozi wa Hamas Khaled Meshaal ageza ijambo ku baba bari muri ibi birori, mu ruzinduko rwe rwa mbere aba agiriye i Gaza.

Uruzinduko rw’umukuru wa Hamas rugiye kuba nyuma y’iminsi y’agahenge yabayeho nyuma yo gushyamirana hagati ya Israel na Hamas mu kwezi gushize.

Muri uru ruzinduko byitezwe ko Meshaal agaragaza imigambi ya Hamas mu minsi iri imbere ku buryo yakwiyunga na mukeba wayo Fatah

Hamas yavanye Fatah ku ngufu muri Gaza mu mwaka wa 2007 nyuma yo gutsinda amatora muri aka gace, ubu Gaza ikaba iyobora ibice bya West Bank.

Umutwe wa Hamas washinzwe mu mwaka w’1987, ukaba ufite inkomoko ku mutwe wo mu Misiri wa Muslims Brotherhood

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages