00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa impamvu Benedigito XVI yahisemo kwitwa "Papa ucyuye igihe"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 February 2013 saa 01:00
Yasuwe :

Leta ya Vatican igiye kugira abantu babiri bitwa “Papa” kandi baba ahantu hatandukanyijwe n’intera nto cyane, bagatandukanywa n’ijambo “Emeritus” rikurikira izina rya Benedigito wa 16.
Itangazo Vatican yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2013 rivuga ko Papa Benedigito wa 16 ari we uzitwa “Papa Emeritus” muri iki gihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, bishatse kuvuga Papa ucyuye igihe. Azananakomeza kwitwa Nyirubutungane nk’uko yari asanzwe abyitwa nk’umukuru wa (…)

Leta ya Vatican igiye kugira abantu babiri bitwa “Papa” kandi baba ahantu hatandukanyijwe n’intera nto cyane, bagatandukanywa n’ijambo “Emeritus” rikurikira izina rya Benedigito wa 16.

Itangazo Vatican yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2013 rivuga ko Papa Benedigito wa 16 ari we uzitwa “Papa Emeritus” muri iki gihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, bishatse kuvuga Papa ucyuye igihe. Azananakomeza kwitwa Nyirubutungane nk’uko yari asanzwe abyitwa nk’umukuru wa Kiliziya Gatolika.

Ikindi ni uko imyambarire ye igihe yari Papa itazahinduka, ku buryo usibye iri jambo Benedigito wa 16 azaba ari Papa nk’uko byari bisanzwe usibye ijambo riziyongeraho “Emeritus” rivuga ko acyuye igihe.

Gusa hari abagaragaje impungenge z’uko hagiye kubaho Papa uri mu mirimo na Papa uri mu kiruhuko, bakibaza niba bitazatera ikibazo ku miyoborere ya Kiliziya Gatolika. Mu bagaragaje impungenge harimo abakaridinali b’i Vatican, bavuga ko bitazorohera Papa mushya kuyoborana na Benedigito wa 16.

Urubuga ibnlive.in.com dukesha iyi nkuru rwanditse ko kuba hashize imyaka ibarirwa muri 600 nta mupapa weguye byari bifite ishingiro bikaba kandi ngo byararinze ibibazo byinshi, birimo no kuba Kiliziya yacikamo ibice. Gusa Vatican ivuga ko nubwo kwegura kwa Benedigito ari ibintu bidasanzwe nta kibazo bishobora kuzatera.

“Hakurikijwe uko inyigisho za Kiliziya Gatolika zihagaze kugeza ubu habaho Papa umwe gusa. Mu by’ukuri ibi bigiye kuba ni bishya ariko sintekereza ko hari ikibazo bizatera.” Uku ni ko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Vatican L’Osservatore Romano Giovanni Maria Vian yatangaje ko abibona.

Nubwo ariko uyu yavuze atya, hari abakaridinali b’i Vatican bagaragaje ko bitazorohera Papa mushya gukorana na Benedigito wa 16.

Umuhanga mu by’iyobokamana w’Umusuwisi witwa Hans Kueng wigeze gukorana na Benedigito, agaragaza impungenge zo kubangikana kw’abapapa babiri agira ati “hari ikibazo ko habaho igicucu(shadow) cya Papa weguye [nihaba Papa mushya] na Benedigito wa 16 kuko ashobora kugira imbaraga [kuri Papa mushya] (influence) mu buryo buziguye.”

Umuvugizi wa Vatican, Rev Federico Lombardi, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko Benedigito yahisemo kwitwa iri zina amaze kubiganiraho n’abo bakorana ahitamo kwitwa Papa ucyuye igihe aho kwitwa Musenyeri wa Roma ucyuye igihe.

Mu byumweru bibiri nyuma y’uko Benedigito atangaje ko azegura ku bupapa, abakuru ba Vatican batanze ibitekerezo ko yakwambara imyambaro y’umukara yambarwa n’abihaye Imana b’i Roma mu rwego rwo kwirinda urujijo rwatezwa no kwitwa Papa ucyuye igihe hari n’undi Papa, ariko we yahisemo kwambara imyambaro ya Papa no kwitwa Papa ucyuye igihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages