Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) riratangaza ko umunyasomaliya witwa Hawa Aden ariwe wegukanye igikombe kitiriwe Nansen Fridtjof gihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha impunzi.
Nansen yabaye umuyobozi wa mbere w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi. Igihembo cyamwitiriwe cyashyizweho mu 1954.
Hawa Aden yahawe icyo gikombe bitewe n’imirimo akora yo gufasha no kurengera impunzi muburyo butandukanye cyane cyane yita kubagore nabakobwa bakuwe mu byabo bitewe n’Intambara n’ibikorwa by’urukoza soni byakunze kurangwa muri Somalia.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kumpunzi Madamu Melissa Fleming yatangaje ko Hawa wahoze aba mu buhungiro muri Somalia yagaraje ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha impunzi atitataye ku bihe bikomeye igihugu cyarimo.
Hawa yashyizeho ikigo kitwa ” Galkayo Education Centre for Peace and Development (GECPD)” kikaba giherereye mumajyaruguru y’uburengerazuba bwa Somalia.
Icyo Kigo kikaba kigisha impunzi imyuga itandukanye ndetse kandi kigafasha mugushakira impunzi ubufasha butandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibihe ziba zirimo.
Kuri ubu iki gihembo kimaze guhabwa abantu ku giti cyabo, amatsinda cyangwa imiryango byose hamwe bigera kuri 68.
Nansen Fridtjof witirirwa icyo gihembo yavutse tariki ya 1/10/1861 yitaba Imana ku itariki ya 13/5/1930, akaba ariwe wabaye Umuyobozi wa HCR bwa mbere mu mateka.



















TANGA IGITEKEREZO