Hillary Clinton, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuye mu bitaro i New York kuri uyu wa gatatu nyuma y’iminsi itatu yari amaze avurirwa mu bitataro by’Abaperesibiteriyene byo mu mujyi wa New York.
Clinton wari ufite ikibazo kijyanye n’amaraso mu mutwe, ikinyamakuru Daily Nation kiratangaza ko nta kibazo agifite nk’uko byemejwe na Philippe Reines usanzwe amwunganira mu kazi.
Aherekejwe n’umugabo we Bill Clinton wasekaga, hamwe n’umukobwa wabo Chelsea, Hillary Clinton w’imyaka 65 yasohotse mu bitaro agana ku modoka imucyura mu rugo nk’uko televiziyo ya CNN yabigaragaje.
Clinton yavuye mu bitaro kuri uyu wa gatatu, akaba yari yabigiyemo ku cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO