00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihuha ku itandukana rya Dominique Strauss-Kahn n’umugore we

Yanditswe na

Léocadie NYIRANKUNZIMANA

Kuya 29 June 2012 saa 05:20
Yasuwe :

Ikinyamaku Closer cyatangaje ko Anne Sinclair na Dominique Strauss –Kahn baba bagiye gutandukana nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka mu manza n’ibirego benshi bakunze kwita ko ari iby’urukozasoni.
Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza, Ann Sinclair usanzwe ari umunyamakuru agiye gutandukana na Strauss-Kahn wahoze ayobora ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibi bibaye kandi barimo kwitegura isabukuru y’imyaka 21 bari bamaze babana yari iteganyijwe tariki26 (…)

Ikinyamaku Closer cyatangaje ko Anne Sinclair na Dominique Strauss –Kahn baba bagiye gutandukana nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka mu manza n’ibirego benshi bakunze kwita ko ari iby’urukozasoni.

Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza, Ann Sinclair usanzwe ari umunyamakuru agiye gutandukana na Strauss-Kahn wahoze ayobora ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibi bibaye kandi barimo kwitegura isabukuru y’imyaka 21 bari bamaze babana yari iteganyijwe tariki26 Ugushyingo muri uyu mwaka.

Urubuga rwa interineti 7sur7 ruvugaa Strauss-Kahn ahangayikishijwe no kubura umugore we w’indahemuka wamufashije mu bihe bikomeye igihe yari ahanganye mu butabera na Diallo wamushinjaga kuba yarashatse kumufata ku ngufu.

Strauss Kahn na madamu we Anne Sinclair baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe ubwo hizihizwaha isabukuru y’amavuko ya Julien Drayn mu gihe mu Bufaransa bari mu matora y’umukuru w ‘igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages