00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 10 bimenyekanye nyuma y’umwaka wose Osama bin Laden yishwe

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 2 May 2012 saa 08:29
Yasuwe :

Umwaka umwe urashize uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida, Osama Bin Landen yishwe tariki ya kabiri Gicurasi 2011, akaba yarishwe n’ingabo za Amerika zirwanira mumazi zamugabyeho igitero aho yari atuye hafi y’umurwa mukuru Islamabad wa Pakistan, nyuma y’umwaka ibintu icumi bitari byaramenyekanye byashyize ahagaragara.
Zimwe mu nyandiko n’ibikorwa bya Osama by’ubwenge byafashwe icyo gihe, byaje gushyirwa ahagaragara kino cyumweru, bigaragaza byinshi kuri uyu muyobozi (…)

Umwaka umwe urashize uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida, Osama Bin Landen yishwe tariki ya kabiri Gicurasi 2011, akaba yarishwe n’ingabo za Amerika zirwanira mumazi zamugabyeho igitero aho yari atuye hafi y’umurwa mukuru Islamabad wa Pakistan, nyuma y’umwaka ibintu icumi bitari byaramenyekanye byashyize ahagaragara.

Zimwe mu nyandiko n’ibikorwa bya Osama by’ubwenge byafashwe icyo gihe, byaje gushyirwa ahagaragara kino cyumweru, bigaragaza byinshi kuri uyu muyobozi w’iterabwoba, kuva yishwe, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP byabyanditse.

1. Yifuzaga kwica perezida Obama

Hakurikijwe ibyari bikubiye munyandiko zafashwe n’ingabo za Amerika mugitero, Bin Laden yahoraga aha abamwungirije itegeko ryo gutegura ibitero bishya birimo uburyo Perezida wa America Barack Obama ndetse na General David Petraeus, bakwicwa, nk’uko televiziyo ya NBC yabitangaje.

Kubw’ikinyamakuru The Washington Post, Bin Laden yashakaga kwica Obama, kuruhande rumwe kubera ko yumvaga ko Vice President Joe Biden atari yiteguye kuba yahita aba umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Amerika. Umugambi wa Bin Laden wari uwo kuzayobya indege ya Perezida wa Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagiraga ati: "Obama ni umukuru w’abahakanyi, kumwica kandi byari gutuma Biden ahita aba Perezida”. Nk’uko bin Laden yari yarabyandikiye umwe mubamwungirije bakuru kandi yakomezaga agira ati: "Biden ntabwo yiteguye kuba yahita afata uriya mwanya, bizadufasha kuburyo bizahita bituma Amerika igira ikibazo kinini (crisis) uretse ibi byose kandi bizatworohereza kugira ububasha bwo gukomeza kugaba bene biriya bitero.”

2. Yumvaga yaturitsa ibigega bya Peteroli

Muri 2010, bin Laden yashakaga gukurikirana ibigege bya peteroli byose, akabiturikiriza mu nyanja, ibi akaba yarumvaga ko byatuma ubukungu bw’Isi buhungabana, ubundi ibigiro by’ibikomoka kuri peteroli bikazamuka cyane, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Amerika igihe yari akimara kwicwa.

Mugihe aba bayobozi kandi bavugaga ko ari umukino wo kwishimisha yarota utaba ukuri, Ibiro by’ubutasi bya FBI byo byaburiye abafite amariba ya peteroli n’abacuruza ibiyikomokaho, gukaza ingamba z’umutekano w’ibikorwa byabo.

3. Yabikaga ibintu byose

Nk’uko byavuzwe n’umunyamakuru wa NBC ukorera muri Pentagon, Jim Miklaszewski, abasirikare b’Amerika bagabye igitero kubuturo bwa Osama i Abbottabad bahakuye mudasobwa eshanu, ibyuma bya mudasobwa 10 bibikwaho inyandiko n’ibindi bintu byose (hard drives) ndetse n’ibindi byuma na DVDs bibikwaho inyandiko zo muri mudasobwa bigera ku 100, n’amaflash disk byose bikaba byari bibitseho inyandiko ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15, hamwe n’amavideo ari hagati y’ibihumbi 15 na 25, ariko byinshi mu byari bibitse muri izi mudasobwa n’ibindi bikoresho byari bigiye biriho inshuro irenze imwe, kandi bivuga kubuzima busanzwe bw’ahongaho yari atuye, kuko hagaragaramo inkoko, inka, inkwavu, n’imbwa.”

4. Yari afite ububiko bunini bw’amashusho y’urukozasoni

Nyuma gato yo y’urupfu rwa Bin Laden, byagaragaye ko yari afite ububiko bunini bw’amashusho (video) y’urukozasoni (pornography) yari ahishe mu nzu ye igihe yicwaga, kuko ayo mavideo ari amwe mubyo abasirikare bakuyemo. Aya mashusho kandi akaba ari agezweho muri icyo gihe, bigaragara ko ari ayo yakuraga kuri internet, akaba yari na maremare bihagije.

Abayobozi ba Amerika bavuga ko batazi neza aho aya mashusho yagiye akurwa, mu rugo Osama yabagamo, ndetse n’uwabaga areba izo video kuko uru rugo barimo rwari rwakatiwe imiyoboro iyo ariyo yose ya internet, nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bibitangaza, ngo ntawamenya neza uburyo abantu bari batuye hariya babashije kugira ariya mashusho.

5. Yakundaga kwireba muri Video

Muri Video yashyizwe ahagaragara n’ubutegetsi bwa Obama, nayo yakuwe murugo rwa Bin Laden igihe yicwaga, igaragaza Osama areba amashusho ye kuri televiziyo, nk’uko nanone Reuters ibitangaza. Aho inagaragaza ko uru rugo rwari rurimo ibikoresho bihagije bijyanye na Video.

6. Yari atewe ubwoba bw’ibyaberaga mu bihugu by’abarabu

Umwe mu bategetsi bakorana na Obama, yabwiye NBC News ko Bin Laden na Ayman Al Zawahiri, wari igisonga cye gikuru, babonye ibyaberaga mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru, mu ntangiriro za 2011, bagasanga ari bibi cyane kuhazaza ha Al Qaida.

Uyu muyobozi avuga ko abigaragambyaga barwanyaga guverinoma zariho, nyamara ntibanashyigikire Al Qaida kuko no mu mvugo zabo batagaragzagamo amahame ya AlQaida.

7. Yari asigaye yigungaga cyane, akanagira ibitekerezo bidafatika

"Icyo wari kubona ni uko Bin Laden yashoboraga kuzana igitekerezo, ariko kikaba ari kigari cyane kuburyo kitashyirwa mu bikorwa”. Uku niko umwe mu bayobozi bakorana na Obama yatangarije NBC, ati: "Hari ubwo yashoboraga guhindukirira umwe mu bamwungiriza, amusaba kugira icyo akora ariko ugasanga nta bwumvikane bugihari, cyangwa birabagora kumwumva, kuburyo biba ngombwa kumusobanurira uburyo bigoye gukora igikorwa runaka cy’iterabwoba.

Mumpera za 2010, nk’uko uyu muyobozi wavugishije NBC yabivuze, hari hasigaye hariho ikintu cy’uko abayobozi bakuru batumvaga ko bigoye gukora igihe abakada boroheje bagiye bicwa.

8. Yari asigaye yizeye ibidashoka

Peter Bergen, umunyamakuru wa CNN uzobereye mu by’umutekano, akaba yarananditse igitabo cyamenyekanye cyane cyiswe "Manhunt: The Ten-Year Search for Bin Laden," wagenekereza ngo ‘guhiga umuntu: ugushakishwa imyaka icumi kwa Bin Laden’, avuga ko umuyobozi wa Al Qaida yari yarabaye nk’urota ibitabaho, bitewe ahanini no kumara imyaka itandatu yose abaho mu bwigunge bukomeye, aho yabaga mu byumba bibiri gusa by’inzu ye.

Bergen yabwiye urubuga Newsmax.com, ati: "Yari asigaye ahamagarira abantu bo muri Al Qaida kugaba ibitero, bakamusubiza bati: “Urabizi nawe ko ibyo ari byiza ariko rwose nta bikoresho nta n’amafaranga dufite yatubashisha kubikora. Yari asigaye gusa asunikira abantu gukora ibidakoreka.

Abayobozi ba Amerika bakurikiranye uko kwica Osama byakorwaga

9. Yari asigaye afite agahinda kuburyo yashakaga no guhindura izina rya Al Qaida

John Brennan, umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye no kurwanya iterabwoba muri guverinoma ya Obama, yavuze ko Bin Laden aho yari ari muri Abbottabad, yari asigaye yarababaye cyane kubera guhora Al Qaida ihura n’ingorane n’ibyago byinshi, kugeza aho agenda akangurira Abantu be kwimukira aho indege zitabasha kubafotora, kubarasaho, kuburyo yageze n’aho yifuza guhindura izina ry’umutwe we wabaye icyamamare ku isi hose mu bikorwa by’iterabwoba.

Bin Laden yari ahangayikishijwe no gushakisha abandi bantu bafite impano y’iterabwoba, bitewe n’uko bamwe mu barwanyi ba Al Qaida bari baragiye baraswa n’ingabo za Amerika, kandi agasanga Abayisilamu bo ku Isi bose bagenda batakariza ikizere Al Qaida.

Impamvu nyamukuru yamuteraga guhangayika ikaba ari uko n’Abanyamerika ubwabo batari bagikoresha ijambo “urugamba rwo kurwanya iterabwoba” mu rwego rwo kwanga ko Abayisilamu bose biyumvamo, ahubwo iterabwoba ryari ryarasimbuwe na Al Qaida nyirizina.

Brenna agira ati: "Muri make Al Qaeda yarimo gutsindwa bikabije, kandi na Bin Laden ubwe yari abizi."

10. Niwe wafataga umwanzuro wa nyuma kubyabaga bigomba gukorwa

Hafi ya buri kintu cyose cyagombaga guca kuri Osama Bin Laden, uruhande rumwe kubera uburyo yari afite ubucakura no gukunda ibyo arimo, niwe wabarushaga imbaraga mu bintu byinshi.

Bameraga nk’aho bahora bashaka kumva icyo yavuga ku kintu runaka, kuburyo bategerezaga ko abanza akagira icyo avuga kuri buri kimwe bagomba gukora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages