00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka yize ku batangwabuhamya ba kabiri ku byabaye muri Jenoside

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 3 May 2012 saa 04:37
Yasuwe :

Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka-Rwanda yari mu ruzinduko mu gihugu cya Canada aho yatumiwe mu nama mpuzamahanga yaganiriwemo ibya jenoside n’uruhare rw’ubuhamya butangwa n’abayirokotse ariko bibanda ku batangabuhamya batabonye iba ahubwo babwiye ibyayo.
Mukiganiro umunyamakuru w’IGIHE yagiranye na Dr Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka-Rwanda yatangaje ko iyo nama yabereye muri Kaminuza ya Ottawa tariki ya 29 Mata kugeza tariki ya 30, yahuje abashakashatsi bagera (…)

Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka-Rwanda yari mu ruzinduko mu gihugu cya Canada aho yatumiwe mu nama mpuzamahanga yaganiriwemo ibya jenoside n’uruhare rw’ubuhamya butangwa n’abayirokotse ariko bibanda ku batangabuhamya batabonye iba ahubwo babwiye ibyayo.

Mukiganiro umunyamakuru w’IGIHE yagiranye na Dr Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka-Rwanda yatangaje ko iyo nama yabereye muri Kaminuza ya Ottawa tariki ya 29 Mata kugeza tariki ya 30, yahuje abashakashatsi bagera kuri mirongo itatu baturutse muri za Kaminuza zitandukanye, kandi bakora no mu bice bitandukanye mu bushakashatsi bwabo (disciplines scientifiques, Histoire, literature, sciences politiques, Psychologie..).

Dr Dusingizemungu yakomeje atangariza IGIHE ko barebaga ibirebana n’ubuhamya butangwa n’abatariboneye ibyabaye ahubwo babibwiwe kandi nabo bakabibwira abandi ati:”Twarebaga ibibazo bijyanye n’abo batangabuhamya bita abakabiri (temoins seconds), uko tugomba gukorana ubushishozi (analyse) bw’ibyo batugezaho tubishyira muri mu buryo byabayemo (context) kugirango bigende bisanga ukuri nyako kubyabaye nuko byagenze koko muri jenoside mu gufasha ayo amateka kutibagirana.

Perezida wa Ibuka-Rwanda yatangaje kandi ko abitabiriye inama harimo abashakashatsi bo muri za Kaminuza no mu bindi bigo abantu bazi nka: Catherine Coquio (Université de Montréal), Catalina Sagara, Josias Semujanga (Université de Montréal), Viviane Chatel, Jacques Walter, Tito Mugrefya (Mpore-Belgique), Jean-Claude Ngabonziza( Université d’Ottawa), Sevanne Garibian (Université de Genève), Laure Coret (France), Eugene Nshimiyimana, Philippe Basabose, Ernest Mutwarasibo n’abandi basanzwe bakora ubushakashatsi ku Bacitse ku icumu nibyo bageza ku bandi ku buhamya bwabo.

Hejuru ku ifoto:Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka-Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages