00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyamamare muri muzika Adele Adkins agiye kwibaruka imfura

Yanditswe na

Nyirankunzimana Léocadie

Kuya 7 July 2012 saa 11:52
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya pop Adele Adkins ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza aratangaza ko agiye kwibaruka umwana we wa mbere.
Adele yatangaje ku rubuga rwe rwa internet ko we n’inshuti ye Simon Konecki bitegura umwana wabo wa mbere, ndetse abwira abafana be ati: ’’Ndashaka kubabwira ko njye na Simon twishimiye umwana wacu kandi ndashaka ko mumenya amakuru mbibwiriye nanjye ubwanje, ku bw’ibyo mugomba kubaha icyo cyemezo”.
Amakuru atangazwa na n’ikinyamakuru The Sun avuga (…)

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya pop Adele Adkins ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza aratangaza ko agiye kwibaruka umwana we wa mbere.

Adele yatangaje ku rubuga rwe rwa internet ko we n’inshuti ye Simon Konecki bitegura umwana wabo wa mbere, ndetse abwira abafana be ati: ’’Ndashaka kubabwira ko njye na Simon twishimiye umwana wacu kandi ndashaka ko mumenya amakuru mbibwiriye nanjye ubwanje, ku bw’ibyo mugomba kubaha icyo cyemezo”.

Amakuru atangazwa na n’ikinyamakuru The Sun avuga ko mu abafana b’uyu muhanzikazi ndetse n’inshuti ze bishimiye kuba atwite.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 yari amaze igihe cy’amezi atandatu arambagizanya n’uwitwa Simon Konecki w’imyaka 36 watandukanye n’uwo bari barashakanye.

Urukundo rw’umuhanzikazi Adele ndetse na Simon rwigaragaje cyane muri Mutarama uyu mwaka, akaba yaravuzeko ashaka kuzabyara abahungu batatu mbere y’uko yuzuza imyaka 30 kuko ngo yifuza cyane kwitwa umubyeyi.

Adele Adkins yavukiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka w’1988. Yatangiye ibijyanye n’umuzika afite imyaka itatu aho yatangiye kujya mu marushanwa, ariko album ze za mbere zashyizwe ahagaragara ubwo yari afite imyaka 19 ndetse na 21.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages