00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganirompaka na Romney cyabangamiye isabukuru y’ubukwe bwa Obama

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 5 October 2012 saa 04:22
Yasuwe :

Michelle Obama, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atangaza ko atishimiye kuba ikiganirompaka hagati y’umugabo we Barrack Obama na Mitt Romney bahanganye mu matora ateganyijwe muri Amerika kuko cyabaye mu gihe bagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze babana.
Agaragara kuri televiziyo ya CNN, Michelle Obama yavuze ko atigeze yishimira igitekerezo cyo kumara ijoro mu kiganirompaka cyahuje umugabo we Obama n’uwo bahanganye mu matora Mitty Romney, kuko byabangamiye (…)

Michelle Obama, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atangaza ko atishimiye kuba ikiganirompaka hagati y’umugabo we Barrack Obama na Mitt Romney bahanganye mu matora ateganyijwe muri Amerika kuko cyabaye mu gihe bagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze babana.

Agaragara kuri televiziyo ya CNN, Michelle Obama yavuze ko atigeze yishimira igitekerezo cyo kumara ijoro mu kiganirompaka cyahuje umugabo we Obama n’uwo bahanganye mu matora Mitty Romney, kuko byabangamiye imigendekere myiza y’isabukuru yabo.

Michelle Obama yagize ati “nabwiye Barack Obama ko kujya mu kiganiro mpaka cyo guhatana mu matora ari uburyo bubi bwo kwishimira isabukuru y’imyaka 20 yo kubana kwacu.”

Kubera kubura uburyo bwo kwizihiza isabukuru yabo, Barrack na Michelle bohererezanyije utugambo turyoheye imitima bifashishije urubuga nkoranyambaga rwa twitter.

Akoresheje urubuga rwe @BarackObama rukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 20, Barack Obama yandikiye umugore we ati “ hashize imyaka 20 mbanye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye akaba n’inshuti iruta izindi. Isabukuru nziza Michelle.”

Hashize isaha imwe Michelle na we yandikiye umugabo we, ati “ isabukuru nziza y’imyaka 20 Barack. Warakoze kuba warabaye umufasha, inshuti, n’umubyeyi ubikwiye w’abana iminsi yose. Ndagukunda!”

Kimwe n’umugore wa Mitt, Michelle na we yagombaga kwitabira ikiganiro mpaka cy’umugabo we Barack cyari gitegenyijwe ku isaha ya saa saba z’ijoro kuwa Gatatu ushize. Ndetse aba bagore bombi barishimiwe ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo iki kiganiro iminota 10 mbere y’ikiganiro nyirizina.

Ikipe ishinzwe kwamamaza umukandika wo mu ishyaka ry’abademukarate rya Obama, yari yashyize video igenewe kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubukwe bwa Obama ku rubuga rwa YouTube, bakanavuga ibigwi bya Obama nka perezida wiyamamariza kongera kuyobora.

Muri iyi Video humvikanamo amwe mu magambo ya Michelle Obama, agira ati “ nezezwa na Barack, kandi ntibiterwa no kuba ari umuperezida mwiza gusa, ahubwo ni uko yanubatse imfatiro zikomeye z’umuryango wacu.”

Iyi Video irangirira ku kiganiro cya Obama na Michelle, aho Michelle abwira umugabo we ati “ imyaka ibaye 20. Sinshaka kugushyiraho igitutu kinini. Nzi neza ko ufite ariya matora, ariko byanshimisha untunguje akantu keza.” Obama na we arasubiza, ati “ nzagerageza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages