Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu abakuru b’ibihugu nibura 10 byo mu karere k’ibiyaga bigari bazahurira i Kampala, aho bazungurana ibitekerezo ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’uko umujyi wa Goma wigaruriwe n’ingabo z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, abakuru b’ibihugu Kabila, Museveni na Kagame bakagira umubonano wabereye i Kampala, hemejwe ko abakuru b’ibihugu byo mu Biyaga Bigari na bo baterana ngo bungurane ibitekerezo ku ishyirwaho ry’umutwe udafite aho ubogamiye mu kugarura amahoro no gufasha impande zihanganye kujya mu biganiro.
Ikinyamakuru The Daily Monitor kivuga ko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, James Mugume, yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bazaganira ku bikenewe ngo umutwe w’ingabo udafite aho wegamiye ushyirweho.
Bo ubwabo kandi ni bo bagomba kugaragariza akanama gashinzwe umutekano ku isi ko bemeje ishyirwaho ry’izi ngabo.
Biravugwa ko uyu mutwe uzaba ugizwe n’abasirikare 4000 bazatangwa na Tanzaniya, Kenya, DRC na Angola.
Tanzaniya ubwayo yamaze kwemera izigera kuri 500, kandi ishobora kuba ari yo izaziyobora.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasbye M23 guhagarika imirwano bagasubiza umujyi wa Goma mu maboko y’ingabo za Leta, kinasaba u Rwanda na Uganda gukoresha ububasha bifite bigahagarika intambara.



















TANGA IGITEKEREZO