00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’Abanyamerika na Koreya y’Epfo zatangiye imyitozo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 11 March 2013 saa 04:39
Yasuwe :

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Amayjepfo, zatangiye imyitozo ya gisirikare nyuma y’uko umutekano w’ibi bihugu byombi utameze neza hagati yabyo Koreya y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha BBC avuga ko imyitozo itangiye y’ingabo za Amerika na Korea y’Epfo yatangiye itandukanye n’indi myitozo yajyaga iba, kuko itrangiye nyuma y’aho Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje kwihanangiriza Koreya y’Amajyaruguru ku igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi ariko iki gihugu kikaba (…)

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Amayjepfo, zatangiye imyitozo ya gisirikare nyuma y’uko umutekano w’ibi bihugu byombi utameze neza hagati yabyo Koreya y’Amajyaruguru.

Abasirikare ba Amerika na Koreya y'Epfo mu myitozo

Amakuru dukesha BBC avuga ko imyitozo itangiye y’ingabo za Amerika na Korea y’Epfo yatangiye itandukanye n’indi myitozo yajyaga iba, kuko itrangiye nyuma y’aho Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje kwihanangiriza Koreya y’Amajyaruguru ku igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi ariko iki gihugu kikaba gikomeje kuvunira ibiti mu matwi ndetse ubu kikaba cyareruye ko kitazongera gukurikiza amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibikorwa bya Korea y’Amajyaruguru bikomeje guhangayikisha Isi by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imyitozo ingabo za Koreya y’Amajyepfo na Amerika zihuriyeho ni imyitozo ngarukamwaka, ikaba ari imyitozo iba mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu bya gisirikare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages