00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za MONUSCO zirasabirwa kuguma muri Congo

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 September 2012 saa 10:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Congo, Raymond Tshibanda, yatangaje ko yifuza ko ingabo za MONUSCO zongererwa igihe n’ingufu muri gahunda yo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.
N’ubwo atigeze asaba ko hazanwa undi mutwe w’ingabo,Tshibanda yavuze ko igihe ingabo za MONUSCO zari zahawe cyo gutaha kigomba guhinduka, kandi zikongerwamo ingabo zo mu mutwe udasanzwe zigasimbura bamwe na bamwe.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko uwari uhagarariye LONI muri uwo mwanya (…)

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Congo, Raymond Tshibanda, yatangaje ko yifuza ko ingabo za MONUSCO zongererwa igihe n’ingufu muri gahunda yo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.

N’ubwo atigeze asaba ko hazanwa undi mutwe w’ingabo,Tshibanda yavuze ko igihe ingabo za MONUSCO zari zahawe cyo gutaha kigomba guhinduka, kandi zikongerwamo ingabo zo mu mutwe udasanzwe zigasimbura bamwe na bamwe.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko uwari uhagarariye LONI muri uwo mwanya atagaragaje ko ashyigikiye icyo cyifuzo. Ibyo Minisitiri Tshibanda yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu.

Muri icyo kiganiro, Tshibanda yaregaga u Rwanda gushyigikira M23, kandi yasabaga ko LONI yashyiraho ibihano. Tshibanda yongeyeho ati “Intambara irakomeje hagati y’ibi bihugu, n’ubwo tugerageza kubihosha.”

Icyo gihe yasabye ko LONI yakongera umubare w’ingabo zayo muri Afurika, kugira ngo zirinde imipaka itandukanya ibihugu bitandukanye bifitanye amakimbirane.

Mu kanama ka LONI gashinzwe amahoro ku Isi, Tshibanda yavuze amazina y’abayobozi bo mu Rwanda yifuzaga ko bakurikiranwa. Abayobozi bavugwa ni abagaragaye muri raporo ya Loni ishinja u Rwanda.

Abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’ibiyaga bigari, harimo n’u Rwanda na Congo baherutse kwemeranya gahunda yo gushyiraho ingabo zidafite aho zibogamiye, zigamije kugenzura umupaka, no kwirukana inyeshyamba zo muri Congo.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye Loni ko raporo ibogamye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages