00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jordin Sparks yizihije isabukuru y’umwaka amaze akundana na Jason Derulo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 August 2012 saa 04:25
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerikakazi Jordin Sparks yatangaje ko yishimiye kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze akundana ku mugaragaro n’umuhanzi Jason Derulo, uheruka mu Rwanda mu gusoza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season II.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Jordin Sparks yagaragaje ifoto ari gusomwa ku itama na Jason Derulo. Kuri iyi foto iri mu mabara y’umweru n’umukara; hagaragaraho imitwe yabo bombi gusa bigaragara ko bishimanye, bafunze amaso Jason ari gusoma Jordin Sparks (…)

Umuhanzi w’Umunyamerikakazi Jordin Sparks yatangaje ko yishimiye kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze akundana ku mugaragaro n’umuhanzi Jason Derulo, uheruka mu Rwanda mu gusoza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season II.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Jordin Sparks yagaragaje ifoto ari gusomwa ku itama na Jason Derulo. Kuri iyi foto iri mu mabara y’umweru n’umukara; hagaragaraho imitwe yabo bombi gusa bigaragara ko bishimanye, bafunze amaso Jason ari gusoma Jordin Sparks uba urimo kumwenyura aseka yishimye.

Jason arimo gusoma Jordin

Mu gutangaza iyi foto, Jordin Sparks yanditseho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba amaranye umwaka akundana na Jason Derulo ku mugaragaro. Yagize ati”Umwaka urashize, Sinigeze ntekereza urukundo nk’uru! Isabukuru nziza kuri wowe Jason Derulo.”

Aba bahanzi bombi Jason Derulo na Jordin Sparks bakundanye igihe kirekire ariko banga gutangaza ku mugaragaro ko bakundana. Baje kubitangaza mu Kwakira 2011, ubwo umwe mu nshuti ya hafi ya Jordin yabihishuriraga Radio ya ABC News.

Kuva ubwo bakunze kugaragara bagendana ikiganza ku kindi kugeza ubwo basubiranyemo indirimbo “It Girl” yari yarahimbwe inaririmbwa na Jason Derulo.

Urukundo rwabo rwaje kwigaragaza cyane ubwo Jordin yimukaga aho yabaga akajya kurwaza Jason Derulo ubwo yagiraga imvune mu ijosi. Ubwo bari kumwe muri Billbopard Music Awards muri Mata, Jason abajijwe niba bategnaya kubana, yagize ati ”Dufite imyaka 22, ni ukuvuga ko, nta gitekerezo mbifiteho, sinzi.”

Jordin Sparks ni umwe mu bantu bakiriye Jason Derulo ubwo yavaga ku mugabane wa Afurika mu Rwanda, aho yari yaje gutaramira abakunzi b’umuziki mu isozwa ry’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II.

Indirimbo It Girl ya Jason Derulo na Jordin Sparks


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages