00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Iperereza ku baganga bakekwaho gufunga imbyaro z’abagore ku ngufu

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 27 August 2012 saa 06:26
Yasuwe :

Abaganga bo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga muri Kenya, bari gukorwaho iperereza nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko bari gufunga burundu urumbyaro ku bagore babana n’ubwandu bwa SIDA, abo bagore batabimenyeshejwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa African Gender and Media Initiative (AGMI) bugaragaza ko abagore 40 bavuga ko bafungiwe urubyaro burundu n’abaganga batabanje kubasabira uburenganzira.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Shariff (…)

Abaganga bo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga muri Kenya, bari gukorwaho iperereza nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko bari gufunga burundu urumbyaro ku bagore babana n’ubwandu bwa SIDA, abo bagore batabimenyeshejwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa African Gender and Media Initiative (AGMI) bugaragaza ko abagore 40 bavuga ko bafungiwe urubyaro burundu n’abaganga batabanje kubasabira uburenganzira.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Shariff Shahnaz yavuze ko Minisiteri yagejejweho ibirego, isaba ko ikigo gishinzwe abakora umwuga w’ubuvuzi cyatangiza iperereza.
Ati:‘Ibi birego birakomeye, ikigo gishinzwe abaganga kigiye kubikoraho iperereza mbere y’uko hagira ikindi igikorwa.”

Yongeyeho ko ibitaro bitahurwaho kugira uruhare gufunga abagore bitababwiye ko bizahabwa ibihano byaba ari ibya leta cyangwa ibyigenga.

Itangazwa ry’ibyavuye mu bushakashatsi ryahagagurukije abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko bazajya mu nkiko niba hatagize igikorwa mu buryo bwihuse.

Iyo igikorwa cyo gufunga burundu urubyaro gikozwe ku ngufu, bibarwa nka kimwe mu byaha byibasira inyoko muntu, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Roma, ababigaragaweho bakurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC).

Dr Samuel Torerei, uyobora komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bwa muntu (KNCHR,) yavuze ko n’ubwo atarasoma ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na AGMI, hari raporo ya KNCHR yasohotse muri 2011, nayo yerekanye ibisa n’ibivugwa mu bushakashatsi bwa AGMI .

Ati ‘’ Tugiye kureba ukuri kw’ibirego biri mu bushakashatsi bwa AGMI , tuzegera abagore bakorewe biriya bikorwa tubabaze niba bifuza kudushyikiriza ibirego ngo tubafashe kubikemura mu nzira z’amategeko’’.

Dr Torerei yavuze ko itegeko ryumvikana, ko mbere y’uko umuganga akora igikorwa runaka ku buzima bw’umurwayi, ibyo bisaba uruhushya rw’uwo murwayi, cyangwa umurwaje.”

Perezida wa komisiyo ishinzwe uburinganire muri Kenya Winfred Lichuma yavuze ko iyo komisiyo ishobora kuzafasha abo bagore kugera ku mpapuro zo kwa muganga zakoreshwaga kugira ngo bibafashe muri birego batanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages