Umukuru w’igihugu cya Kenya Mwai Kibaki, yatangarije abadepite ko agiye gushyira ahagaragara igitabo yanditse kivuga ku byakozwe mu gihe amaze akina politiki.
Nk’uko tubikesha The East African, Mwai Kibaki yavuze ko ari ibyo kwishimirwa ko Kenya yayobowe n’abantu b’intangarugero, asaba abaturage kuzagira ubushishozi mu matora ateganyijwe tariki ya kane Werurwe 2013.
Mwai Kibaki wabaye mu Nteko ishinga amategeko igihe kirekire azajya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka itanu ya manda ye ya kabiri, ikaba ari na yo ya nyuma ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Aganira n’abadepite yarababwiye ati “Izina ryanjye ntaho rizaba rigaragara ku rupapuro rw’itora. Nizere ko muzakora iyo bwabaga mugahatanira imyanya itandukanye.”



















TANGA IGITEKEREZO