Uwahoze ari Umunyamabanga wa Loni, Koffi Annan aricuza ko atabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni.
Annan, wari ukuriye akanama ka Loni gashinzwe kurinda amahoro ku isi, ntibyashobotse ko hari igikorwa ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarare, ariko agatanga imbogamizi yahuye na zo.
Ubwo Koffi Annan yavuganaga na BBC yatangaje ko nta cyari gukorwa ngo hahagarikwe Jenoside mu Rwanda kuko avuga ko byasabaga kongera ingabo zo kubungabunga amahoro mu gihe cya Jenoside, ziyongera ku zindi 600 zari mu Rwanda.
Annan agaragaza ko bibabaje ko ntacyakozwe, ndetse n’ingabo za Loni zari mu Rwanda zigacyurwa, kuko ibihugu bigize Loni byari byanze kwihanganira guhangana n’ibyari biri kuba mu Rwanda
Yagize ati "Birababaje kubera ko nk’ukuriye Akanama kabungabunga amahoro ku isi, byongeye nk’Umunyamabanga Mukuru, uba ufite imbaraga nk’ibindi bihugu bigize Umuryango. Iyo bataguhaye ingabo n’ibikoresho, nta kintu cyakorwa."
Koffi Annan agaya ibihugu bigize Loni ko nta muhate byashyizemo wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni aho kugeza ubu u Rwanda rugihanganye n’ingaruka zayo zirimo kwita ku basizwe iheruheru na yo ndetse no kubaka ibyangijwe.



















TANGA IGITEKEREZO