00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Amajyepfo igiye kuyoborwa n’umugore

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 December 2012 saa 04:27
Yasuwe :

Park Geun-Hye, umukobwa wa Park-Chung Hee wayoboye Koreya y’Amajyepfo mu gihe cy’imyaka 18, yatsindiye kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Koreya y’Amajyepfo.
Park Geun-Hye aturuka mu ishyaka riharanira impinduramatwara. Ni umugore w’imyaka 60 y’amavuko, akaba yatsindiye ku majwi 51,6% mu gihe mugenzi we Moon yari afite amajwi 48%.
Umunyamakuru ukorera muri Koreya y’Amajyepfo Lee Joo-Hee yatangarije IGIHE ko Park Geun-Hye yatowe n’abaturage ba Koreya bagera kuri miliyoni 15,77 mu gihe (…)

Park Geun-Hye, umukobwa wa Park-Chung Hee wayoboye Koreya y’Amajyepfo mu gihe cy’imyaka 18, yatsindiye kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Koreya y’Amajyepfo.

Park Geun-Hye aturuka mu ishyaka riharanira impinduramatwara. Ni umugore w’imyaka 60 y’amavuko, akaba yatsindiye ku majwi 51,6% mu gihe mugenzi we Moon yari afite amajwi 48%.

Umunyamakuru ukorera muri Koreya y’Amajyepfo Lee Joo-Hee yatangarije IGIHE ko Park Geun-Hye yatowe n’abaturage ba Koreya bagera kuri miliyoni 15,77 mu gihe Moon yatowe n’abaturage ba Korea bagera kuri milyoni 14,69.

Park Geun-Hye yatangarije abaturage ba Koreya aho bari bateraniye i Gwanghwamun mu murwa mukuru wa Seoul ko ibyo yabasezeranyije Abanyakoreya azabikora, yongeraho ati “ Iki ni igihe cy’ibyishimo ku baturage ba Koreya.”

Amatora yo muri Koreya y’Amajyepfo yabaye ku wa 19 Ukuboza 2012, akaba yari yitabiriwe n’abaturage ba Koreya bagera kuri 40,507,842.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages