Kuri uyu wa Gatatu, igisirikare cya Koreya ya ruguru cyizihije isabukuru y’imyaka 80 gitangaza kuzihorera ku bo abakuru bacyo bita abagambanyi bo mu majyepfo, bikaba biri mu rwego rwo gushotora ubuyobozi bw’i Seoul.
Amakuru gutkesha urubuga rwa voanews avugako Umugaba mukuru w’ingabo za Koreya ya ruguru, Ri Yong Ho, mu ijambo rye yatangarije mu ngoro y’umuco i Pyongyang, yavuze ko igisirikare cy’igihugu cye gifite intwaro zo kuba cyasenya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kanya nk’ako guhumbya ariko yirinda kugira ibindi bisobanuro azitangaho.
Mashal Ri yavuze ko amaraso y’abasirikare n’abaturage ba Koreya ya ruguru abirana umujinya wo kwihorera kuri Perezida wa Koreya y’epfo Lee Myung-bak, asubiramo avuga ko hazabaho intambara ntagatifu.
Umuyobozi mushya wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un ufite ipeti rya jenerali yari mu bakurikiranye ijambo rya Ri ariko nta jambo yigeze ageza ku bari aho.
Hagati aho, Koreya ya ruguru ikaba yaragerageje igisasu mu ntangiriro z’uku kwezi ariko giturikira hejuru y’inyanja y’umuhondo kimaze iminota ibiri gihagurutse.
Ubuyobozi bw’i Pyongyang bukaba bwaratangaje ko bwarimo bwohereza icyogajuru mu kirere. Umuryango Mpuzamahanga ukaba usanga ibyo ari kunyuranya n’ibyo akanama gashinzwe umutekano ka Loni kafatiye Koreya byo kudakoresha ikoranabuhanga ry’ibitwaro.
Umuvugizi wa Minisiteri ifite ubumwe mu nshingano zayo muri Koreya y’epfo Park Soo-jin, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko ubuyobozi bwa Koreya ya ruguru bwagafashe akanya bukita ku baturage, bukabashakira ibiribwa aho kwibanda mu gucura intwaro za kirimbuzi.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika yavuze ko Koreya ya ruguru igomba guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi. Jay Carney yatangarije abanyamakuru ko ibikorwa nk’ibyo ntacyo byafasha mu kuzamura amahoro hagati ya Koreya zombi.



















TANGA IGITEKEREZO