Ratko Mladic, wahoze ari umuyobozi w’ingabo za Serbia na Bosnia Herzegovina, ku wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi ubwo yari imbere y’urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, i La Haye mu Buholande, yakoze ibimenyetso by’amarenga bigaragara nko kwihenura ku bacitse ku icumu ry’ubwicanyi we n’ingabo ze bakoreye Abasiyilamu bo muri Bosnia.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ubwo uyu mujenerali ukekwaho kuba yarahitanye benshi mu ntambara yabaye hagati y’1992 n’1995, yinjiraga mu rukiko, yakomye mu mashyi arangije azamura n’ibikumwe bye nk’ushaka kuvuga ko yishimiye ibyabaye.
Ubwo yabonaga ko umugore umwe w’Umusiyilamu kazi amahanze amaso mu cyumba cy’urukiko, ubwo yinjiragamo Mladic yahise akora ibimenyetso by’ubugome amwereka ko ashobora kumuca igihanga mu marenga, maze umucamanza Alphons Orie wari uyoboye uru rubanza ahita abanza kuba ahagaritse iburanishwa, kugira ngo abanze asabe Mladic kureka gukora ayo marenga adakwiye.
Ku myaka 70, Ratko Mladic, akurikiranweho kuba yarayoboye ibitero by’ingabo za Bosnia na Serbia zari i Sarajevo, ahiciwe abantu ibihumbi 10, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abayisilamu 8,000 bo muri Bosnia, ahitwa Srebrenica, bwabaye mu kwezi kwa Nyakanga 1995.
Umushinjacyaha Dermot Groome akaba yareze Ratko Mladic, ndetse n’abandi bategetsi bafatanyaga nawe b’Abanyaserbia kuba barakoze umushinga wo kugabanya mo ubutaka bw’icyahoze ari Yugoslavia, ndetse bakabikora mu rwego rwo kubasha kugira ubwoko bw’abantu babumareho.
Mladic aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa yahabwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose asigaje, ibintu bivugwa ko byafasha komora ibikomere by’imitima y’ababuze ababo n’abarokotse ubwicanyi bwe.
Mu rwego rwo gushaka kumaraho Abayisilamu bo muri Bosnia, ingabo z’Abaserbe zakoze jenoside y’Abayisilamu aho zabashije kwivugana inzirakarengane zisaga ibihumbi umunani, bagizwe ahanini n’abagabo, n’ubwo bashakaga ubundi kwica abagera ku bihumbi 40 bose bari batuye mu gace ka Srebrenica, ariko ntibabigereho.
Hanze y’Urukiko ubwo yari arimo kuburana, ababyeyi bagera kuri 20 b’Abanyabosnia bacitse ku icumu ry’ubwicanyi yabakoreye, bari bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana Mladic, agira ati: “Mladic niwe mwicanyi wishe abantu n’abana benshi b’inzirakarengane.”
Urubanza rukaba rwakurikiranywaga ako kanya kuri nyakiramashusho “ecran/screen” nini cyane i Sarajevo, aho umwe mu babyeyi bahagarariye ishyirahamwe ry’ababyeyi n’abana barokotse ubwicanyi bw’ikiswe “Siège de Sarajevo”, Fikret Grabovica, yatangaje ko yizeye ko abafataga Mladic nk’intwari y’Abaseribe bazahindura imyumvire nyuma y’uru rubanza.
Uyu mujenerali w’umunyaserbia, ubu yungukira mu kuba afunzwe, kubona ubuvuzi bufatika kuko kuva yagezwa imbere y’Urukiko ku nshuro ya mbere, yagaragaje ko atabasha no guterura ikirahure cy’amazi ngo akigeze ku munwa we, akaba atanabasha gufata utwuma bumviramo, ngo atugeze ku matwi ye, abashe gusemurirwa ibivugirwa mu rukiko mur rurimi rw’igiserbe.



















TANGA IGITEKEREZO