00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka itatu ari ku rutonde rw’abanyabwenge ba mbere ku isi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 31 January 2013 saa 05:39
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu y’amavuko wo mu gihugu cy’u Bwongereza, yashyizwe kujya ku rutonde rw’abantu 100 bafite ubwenge bwinshi kurusha abandi ku isi.
The sun dukesha iyi nkuru kivuga ko ibipimo bigaragaza ireme ry’ubwenge bwa muntu bya QI (Quotient intellectuel) byagaragajwe Sherwyn Sarabi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza afite igipimo kigera ku 160 mu gihe umuntu usanzwe aba afite 100.
Ibi byahise bimwinjiza mu itsinda ry’abantu bagera kuri 200 bafite ubwenge bwo ku rwego rwo (…)

Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu y’amavuko wo mu gihugu cy’u Bwongereza, yashyizwe kujya ku rutonde rw’abantu 100 bafite ubwenge bwinshi kurusha abandi ku isi.

The sun dukesha iyi nkuru kivuga ko ibipimo bigaragaza ireme ry’ubwenge bwa muntu bya QI (Quotient intellectuel) byagaragajwe Sherwyn Sarabi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza afite igipimo kigera ku 160 mu gihe umuntu usanzwe aba afite 100.

Ibi byahise bimwinjiza mu itsinda ry’abantu bagera kuri 200 bafite ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru kurusha abandi ku isi.

Amanda Sarabi, nyina w’uyu mwana, avuga ko umuhungu we yatangiye kuvuga afite amezi 10.

Yagize ati ”Sherwyn ni umuhungu utangaje! Imyitwarire ye ntisanzwe! Ibihugu byose byo ku isi n’amabendera yabyo arabizi, azi ibice byose by’umubiri ndetse n’imibumbe yose igize ikirere n’imikorere yayo!”

Yakomeje avuga ko nta mico y’abana irangwa ku muhungu we, kandi ko atanakunda kureba udukino tw’abana kuri televiziyo ahubwo yikundira kureba amakuru n’ibiganiro by’iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages