Ubwo u Rwanda rwibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 10 mu mwaka w’2004, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana abasaga miliyoni.
Tariki ya 7 Mata 2012, Imyaka 18 irashize Abanyarwanda bibuka iyo Jenoside yahitanye abana, abasore, inkumi, abagabo b’ibikwerere, abagore b’amajigija, abasaza n’abakecuru.
Uyu mwaka u Rwanda rufite insanganyamatsiko igira iti ’ Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza’. Mu kwifatanya n’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye watanze ubutumwa bukangurira isi yose gukora iyo bwabaga ngo Jenoside irwanywe burundu bityo ntizagire aho iba ukundi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon agira ati : " Kurwanya Jenoside ni uruhare rwa buri wese. Twese hamwe duharanire ko Jenoside itazasubira ukundi muri iki gihe twibuka Abanyarwanda batikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 18 ishize".
Kuba Umuryango w’Abibumbye ufatanya n’u Rwanda ndetse ugasaba n’isi yose kwibuka abazize Jenoside, u Rwanda rubifata nk’igikorwa cyiza cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Irakoze w’imyaka 24 aganira na IGIHE yagize ati " Numva ari icyubahiro bahaye Abanyarwanda bazize Jenoside, kwamaganira kure Jenoside, kwemera no kugaragaza ko bagize intege nke ntibakore ibyo bagombaga gukora ubwo hicwaga inzirakarengane zisaga miliyoni".


















TANGA IGITEKEREZO