Mu gihe muri iki gihe mu gihugu cya Congo Kinshasa inyeshyamba za FDLR zakamejeje, aho zikomeje ibikorwa byo kuyogoza abaturage mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru aho bibwa, bagahohoterwa, ndetse kuri ubu bakaba bari no gucibwa imisoro n’uwo mutwe, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirasaba ko abagize umutwe wa FDLR bakwiye gushyira intwaro hasi, bakishyira mu maboko y’ingabo za Leta cyangwa MONUSCO, ubundi bagatahuka mu Rwanda.
Nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga, iki gihugu cyagaragaje ko gishyigikiye ibikorwa byose biganisha ku kuryoza abayobozi ba FDLR amabi bakorera muri Congo Kinshasa.
Iri tangazo ariko, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirishyize ahagaragara nyuma y’iminsi micye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rw’I La Haye rurekuye uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, Callixte Mbarushinana nyuma yo gusanga ibyo aregwa nta shingiro bifite.
Ku rundi ruhande kandi, Amerika yagaragaje impungenge itewe n’ubushyamirane bukomeje kugaragara muri Congo Kinshasa, aho ingabo za Leta y’icyo gihugu zihanganye n’izumutwe wazigumuyeho wiyita M23 ushyigikiye Gen Bosco Ntaganda umaze iminsi ahigwa bukware.
Iryo tangazo rigira riti: “Dushyigikiye ko Congo Kinshasa, ibihugu biyikikije, ndetse n’abafatanyabikorwa bayo gukorera hamwe mu rwego rwo kubuza M23, FDLR, ndetse n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru kubona inkunga iturutse hanze binyuranyije n’ibyemezo byafashwe n’Akanama Gashinzwe Amahoro ku Isi.”
Twababwira ko kugeza ubu abarwanyi ba FDLR barenga 350 bamaze gutahuka bagaruka mu Rwanda ku bushake kuva mu mpera z’umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO