Umunyamerikakazi Lizzie Velasquez w’imyaka 21, ni we mukobwa wa mbere kuri iyi si unanutse kurusha abandi kubera indwara yamufashe akivuka.
Iyo ndwara ntisanzwe kuko kugeza ubu abantu batatu ari bo bayirwaye ku isi.
Igihe cyose Velasquez yahoraga arira, ku buryo n’ababyeyi be batigeze bamenya ko ku ishuri abandi bana bahora bamuseka.
Indwara ya Velasquez imubuza kubyibuha cyangwa kwiyongera mu biro, umubiri we ukaba nta binure na bike ugira n’ubwo ngo yafata intungamubiri nyinshi.
Kuri iki gihe arapima ibiro 30, n’ubwo ngo ntacyo adakora ngo arye neza. Buri munsi afata 8000 bya karori.
Kugeza ubu abaganga ntibazi igihe yamara ku isi, ariko bavuga ko ubwo amenyo n’inzungano bye ari bizima ashobora gukomeza kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO