Umukuru wa Palestine Mahmoud Abbas, ku mugaragaro yahinduye izina ry’igihugu cye asaba ko inyandiko zose zo mu buyobozi nk’impapuro z’inzira, impushya zo gutwara ibinyabiziga, kashe z’amaposita n’izindi gukoresha “Leta ya Palestine” [State of Palestine] aho gukoresha imvugo rusange ivuga ngo “Ubuyobozi bw’Abanye-Palestine” [’Palestinian National Authority’] nk’uko byari bisanzwe.
Televiziyo Aljazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko Abbas yasabye kandi minisiteri z’ububanyi n’amahanga na za ambasade zose z’igihugu cye guhita zitangira gukoresha iyi nyito nshya.
Asobanura impamvu yatumye ahitamo guhindura izina ry’igihugu cye, Abbas yagize ati “Palestine ni igihugu kiyobowe n’ikindi [country under occupation] nk’uko Norvège, Finland, Holland, France, Korea, Philippines byari bimeze hagati y’1939 n’1945. Uyu munsi Leta ya Palestine ni leta ifite uwayigaruriye.”
Icyemezo cya Abbas kije gikurikira inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje Palestine nka leta, akaba yongeyeho ko iri teka yaciye rije gushimangira ubusugire bwa Palestine kandi ko ari intambwe iganisha ku bwigenge nyabwo.
Mu minsi mike ishize Palestine yagiye igera ku bintu bikomeye byinshi birimo kuba Loni yaremeje Palestine nk’igihugu cy’indorerezi kitari umunyamuryango wayo, nyamara Palestine yari umwanzi ukomeye wa Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi kandi byabaye nyuma y’ibyumweru bibiri Israel yoroheje akato yari yarahaye agace ka Gaza kuva katangira kugenzurwa na Hamas muri 2007.



















TANGA IGITEKEREZO