Inyeshyamba z’Abasilamu zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Quaida zigaruriye Umujyi wa Gao mu Majyepfo ya Mali nkuko byatangajwe na Radio BBC dukesha iyi nkuru.
Abaturage bo mu Mujyi wa Gao batangaje ko izi nyeshyamba zigaruriye inyubako zabagamo izindi nyeshyamba zo mu mutwe w’aba Tuareg, harimo n’ ibiro bikuru byabo, bahita bahamanika ibendera ryabo.
Umunyamakuru wa BBC uri muri Mali avuga ko abarwanyi b’aba Tuareg benshi bahunze uwo mujyi. Abaturage bagera kuri 20 bahasize ubuzima, abandi benshi barahunga.
Hashize iminsi itari mike, havugwa ubushyamirane hagati y’abarwanyi b’aba Tuareg n’aba barwanyi ba ki Islam mu majyepfo y’igihugu cya Mali.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abo barwanyi b’aba Tuareg bigaruriye amajyepfo ya Mali, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO