Abacamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri uyu wa 30 banze ibirego birega uwahoze ayobora FDLR, wari ukurikiranywe ho kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2009.
Iki cyemezo kije nyuma y’amezi 5 yari ashize basuzuma ibimenyetso ku byaha Mbarushimana Callixte wahoze ayobora umutwe w’abarwanyi wa FDLR muri Kongo yari akurikiranywe ho. Nyuma yo kubura ibihamya nyabyo bimushinja kugira uruhare mu bwicanyi , Urukiko rw’I La Haye rwari rumaze igihe rumufunze rwahise rumurekura.
Mbarushimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR yaregwaga ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gutoteza, kwica abaturage b’inzira karengane, kwangiza imitungo ya rubanda, kurenganya no kwica urubozo.
Amakuru atangwa na UN News Service avuga ko uyu mutwe wa FDLR wahanganye n’ingabo za Leta ya Congo, n’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro y’amajyaruguru n’Amajyepfo mu 2009. Mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize Urukiko rwari rwavuzeko ruzi ko FDLR yakoze ibyaha byinshi byibasiye inyoko muntu muri iriya ntambara. Nyamara nyuma baje kongera ho ko nubwo ibyaha by’ubwicanyi bwabayeho, abacamanza bavuze ko nta na kimwe gihamyako ari FDLR yabikoraga.
Nyuma byaje kugaragara ko Mbarushimana atigeze agira uruhare mu bwicanyi bwabaye muri kiriya gihugu, gusa umukuru w’Urukiko yavuzeko ibimenyetso byabonetse ntaho bihuriye n’ibyo yaregwaga, keretse gusa ibimenyetso biramutse bigaragaje ibindi birego.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rurigenga, ruhoraho kandi rushinzwe kugenzura kandi rugakurikirana abakoze ibyaha by’intambara cyane cyane icya jenoside, ibyibasiye inyoko muntu iyo igihugu aturukamo kidafite ubushobozi bwo kumucira urubanza.
Ikiyongeraho kuri iki gihugu cya Congo, ibiro by’umushinjacyaha birimo gukora iperereza ku tundi duce 6 tuberamo itambara ari two: Uganda, Darfur, Repubulika y’Afrika yo hagati, Kenya, Libiya ndetse na Cote d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO