Kubera ibyaha yaregwaga kuba yarakoze mu mwaka wa 2005 birimo kwiba imodoka, Stephen Slevin yafungiwe aha wenyine mu gihe kingana n’imyaka ibiri mu Gihugu cya Mexique, kubera ubuzima butameze neza asohoka ahabwa akayabo k’amamiliyoni na Leta kubera uburangare bw’abari bashinzwe kumwitaho.
Ibi byatumye ubuzima bw’imfungwa n’ibindi nkenerwa kuri bo byitabwaho cyane n’inzego zibishinzwe ndetse n’ubucamanza. Stephen Slevin wamaze amezi asaga 22 mu buroko wenyine i Mexique yasohotsemo yakira akayabo ka Miliyoni 15.5 z’amadorari kugirango yite ku buzima bwe.
Nk’uko iyi foto ibigaragaza Slevin yarahindutse cyane nyuma y’imyaka isaga ibiri afunze wenyine ntawe umwitaho uretse ibigaragara inyuma n’ubuzima bwe bwarangiritse. Kuko ibihara byaje ku mubiri we, arwara ibibyimba ubuzima bwe burahinduka.
Amakuru dukesha Gentiside avuga ko Slevin yagombaga gufata miliyoni 22 z’amadorari, ariko haza kuba ubwumvikane hagati ye naho afungiye bemeranywa agera kuri miliyoni 15.5 z’amadorari.
Nk’uko byatangajwe n’ushinzwe kuburanira Stephenari we Matt Coyte yagize ati « Ubuzima bw’umukiriya wanjye bwarangiritse bikabije, ndetse birakomeza kugeza ku myaka isaga ibiri mbega nta n’amafaranga yaboneka yo kumwitaho kugira ngo asubirane ubuzima, turapfa kwakira aya kugira ngo abashe kwivuza no kwongera kwita ku buzima bwe ».
Mu 2005 Stephen Slevin yafashwe aregwa aregwa ibyaha birimo kwiba imodoka, we ariko akaba yari yemeje ko atayibye ahubwo ko ari iyo yari yatijwe n’imwe mu ncuti ze. Ubwo yari afunze Slevin yanditse amabaruwa menshi agaragaza uburyo ari umwere. Kuva icyo gihe nta gisubizo yigeze ahabwa, byongeye kandi aho yari afungiye ntawitaye ku buzima bwe.
Kuri televiziyo ya KOB4 yagize ati « Kuki ibintu nk’ibi byabaye, sinari mbizi. Banyicaga urubozo bandeba ariko ntibagire icyo bakora ».
Slevin w’imyaka 58 y’amavuko amaze gufatwa na kanseri y’ibihaha, ibi byamuteye ihahamuka kuva yafungurwa. Ubuyobozi bw’aho yari afungiye butangaza ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’abafunze bwitabweho.



















TANGA IGITEKEREZO