Nyuma yo kutavuga rumwe n’igisirikare ku migendekere y’umuhango w’irahira uteganyijwe kubera imbere y’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena, Mohamed Morsi uherutse kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida yemeje ko azarahira nta kabuza.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Misiri avuga ko Morsi azarahirira kuyobora igihugu mu ma saa tanu z’amanywa imbere y’inteko rusange y’abagize Urukiko rw’Ikirenga.
Ayo makuru akomeza avuga kandi ko nyuma y’irahira rya Morsi azajya kwizihiriza uwo munsi mukuru muri Kaminuza Nkuru ya Cairo ndetse akazanagira ijambo ageza ku baturage ba Misiri.
Morsi wo mu ishyaka ry’abavandimwe n’Abasilamu(frère musulman) yatsinze Ahmad Chafiq wahoze ari ministiri w’intebe wa Moubarak wahiritswe ku butegetsi nyuma y’inkubiri iherutse kubera mu bihugu by’Abarabu.
Mu gihe impaka ari zose hagati y’ingabo ishyaka ry’abavandimwe b’abisilamu bifuza ko perezida Morsi yarahirira mbere y’inteko nshingamategeko, inama nkuru ya gisrikare iyobora Misiri kuva aho Moubarak ahiritswe ku itariki ya 11 Gashyantare 2011 yiyemeje guzashyikiriza Perezida mushya ubuyobozi ku itariki ya 30 Kamena 2012.



















TANGA IGITEKEREZO