00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Syria abandi 78 baguye mu mvururu

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 7 June 2012 saa 01:41
Yasuwe :

Imirwano yahuje abarwanyi n’abashinzwe umutekano yahitanye abantu bagera kuri 78, biganjemo abana n’abagore mu gace kitwa Hama ko mu Gihugu cya Syria, ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize abandi bantu bagera kuri 90 bari biciwe icyarimwe muri iki gihugu cyugarijwe n’imvururu.
Nk’uko ababibonye babitangaza abapfuye bicicishijwe ibyuma n’ibisongo, abandi bagera kuri 12 bigaragarako bari batwitswe kugeza aho bafpiriye.
Abongereza barimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bavuze ko (…)

Imirwano yahuje abarwanyi n’abashinzwe umutekano yahitanye abantu bagera kuri 78, biganjemo abana n’abagore mu gace kitwa Hama ko mu Gihugu cya Syria, ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize abandi bantu bagera kuri 90 bari biciwe icyarimwe muri iki gihugu cyugarijwe n’imvururu.

Nk’uko ababibonye babitangaza abapfuye bicicishijwe ibyuma n’ibisongo, abandi bagera kuri 12 bigaragarako bari batwitswe kugeza aho bafpiriye.

Abongereza barimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bavuze ko abarwanyi b’umutwe bita Shabiha baje bitwaje imbunda n’ibyuma mu gitero bagabye nyuma y’aho ingabo zaharindaga zari zimaze kuhava.

Mu gihe Leta ntacyo irabivugaho abarwanyi basabye ko hakorwa iperereza kugirango nyirabayazana amenyekane, cyane ko ibitangazamakuru by’amahanga byatangiriwe na Leta bigatuma amakuru atamenyekana yose uko yakabaye.

Urubuga rw’Ijwi ry’Amerika ruvugako Syria nitagira icyo ikora mu buryo bugaragara bishobora gutuma amahanga aza gukuraho Perezida Bashar Al-Assad, kuko Loni bayikoma mu nkokora ku mugambi w’amahoro irimo muri iki gihugu.

Ushinzwe umutungo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Timothy Geithner yavuze ko mu minsi mike bagiye gukoresha imbaraga kugirango iki kibazo cy’intambara z’urudaca muri Syria zicike, kandi ngo hari ubwo bizasaba kuvanaho Leta ya Assade yose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages