00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Uganda abanyamakuru baratabaza imiryango mpuzamahanga

Yanditswe na

Emmanuel Nshimiyimana

Kuya 8 June 2012 saa 09:47
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga Amnisty International wasohoye icyegeranyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, gishinja Leta ya Uganda guhonyora itangazamaku muri aka karere k’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba kandi bikaba birushaho gufata indi ntera .
Isaac kasamani umunyamakuru ufata amafoto aha muri Uganda avuga ko yaragiye kwicwa ubwo yafataga amafoto y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga, mugihe we ngo yunvaga ari ikintu cyoroshye atazira.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru (…)

Umuryango Mpuzamahanga Amnisty International wasohoye icyegeranyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, gishinja Leta ya Uganda guhonyora itangazamaku muri aka karere k’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba kandi bikaba birushaho gufata indi ntera .

Isaac kasamani umunyamakuru ufata amafoto aha muri Uganda avuga ko yaragiye kwicwa ubwo yafataga amafoto y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga, mugihe we ngo yunvaga ari ikintu cyoroshye atazira.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, uyu munyamakuru Kasamani ukorera ikinyamakuru cyandikirwa I Kampala avuga ko Polisi yabasutseho urusasu, amabuye, ndetse n’ibyuka biryana mumaso, ubwo bari mu myigaragabyo y’abashyigikiye Besigye. Yagize ati: “Nk’umunyamakuru nashakaga kumenya ibirimo biba umuntu ava mu modoka inyuma arandasa ansukaho n’ibyuka biryana mumaso igihe yagerageza gufata amafoto nk’uko akomeza abivuga.

Akomeza agira ati: “Kubw’amahirwe sinakomeretse kandi uwandashe yari umwe mu bapolisi”. Ngo kubwe nabagenzi be umwuga w’itangazamakuru ukomeje gutera inkeke.

Ati: “Umwe muri bagenzi banjye wakorereraga Daily Monitor, yarafashwe kandi natwe turakubitwa buri munsi kandi ibintu birarushaho kuba bibi”.

Umuryango Mpuzamahanga Amnesty International nawo kandi urabyemeza hashingiwe ku cyegeranyo cyasohowe n’Umuryango Mpuzamahanga ushizwe uburenganzira bwamuntu Human Right Watch uvuga ko kandi ibikorwa bibi bikorerwa abanyamakuru byashoboye kugaragazwa ari bicye ugereranIJE n’ibyo Leta ikorera abanyamakuru muri iki gihugu.

Umuryango Mpuzamahanga ushizwe uburenganzira bwamuntu Human Right Wartch uvuga ko ubushakashatsi bwawo ari ukuri, kuko ngo uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bwayoyotse kandi bukomeje kubura.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yahakanye ko nta munyamakuru uhungabanywa, ahubwo atunga agatoki abanyamakuru ubwabo bakabya gusaba uburenganzira, akomeza yemeza ko habayeho ibitaragenze neza hagati y’abanyamakuru n’aba polisi kugiti cyabo, ariko bidaturuka kuri gahunda za Polisi. Uyu Muvugizi akomeza avuga ko ahubwo ikibazo bahura nacyo ari uko abanyamakuru badasobanukiwe umwuga wabo, ahubwo bakifuza uburenganzira butagira umupaka. Kubwe ngo abona ubwo burenganzira budashoka.

Nyamara Amnesty yemeza ko abanyamakuru bageze kuri 30 bafashwe bazira umwuga wabo, ubu bakaba bashinjwa guhungabanya umutekano, kandi uburyo bwokugenzura itangazamakuru ngo ubu bukaba ari uburyo bwo kurikandamiza.

Bakavuga ko imwe mu maradio iherereye mu cyaro cya Uganda yabajije abaturage bo muri ako gace icyo batekereza ku buryo Leta ikoresha ibikomoka kuri lisansi, nyamara kandi muri iki kiganiro abaturage batangaga ibitekerezo byatumye iyo radio ifungwa, Human Right Watch ikomeza ivuga ko batangarijwe n’Umuyobozi w’abanyamakuru ko bahamagawe n’umwe mubayobozi bakomeye mu gihugu amubwirako ibyo ari ukuzana umwuka mubi mu baturage, kandi ngo abasaba ko niba biyifuriza ibyiza bahagarika ibyo biganiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages