00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana Kardashian atwite ari mu makuba

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 7 February 2013 saa 01:09
Yasuwe :

Kris Humphries uzwi cyane mu mukino w’intoki wa Basketball aravugwaho ko yahisemo kwangiza ubuzima bwa Kim Kardashian amutesha umutwe.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Kris Humphries yahakanye ubutane na Kim none birimo kumutera ibibazo kuko umunaniro w’ubwonko bw’umubyeyi bugira ingharuka ku mwana atwite.
Hashize iminsi mike Kim ahamagaye umuganga mu gicuku kuko yababaraga cyane mu nda. Umuganga yamubwiye ko ikibimutera ari umunaniro w’ubwonko bwe. Yongeyeho kandi ko agomba kwishakira (…)

Kris Humphries uzwi cyane mu mukino w’intoki wa Basketball aravugwaho ko yahisemo kwangiza ubuzima bwa Kim Kardashian amutesha umutwe.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Kris Humphries yahakanye ubutane na Kim none birimo kumutera ibibazo kuko umunaniro w’ubwonko bw’umubyeyi bugira ingharuka ku mwana atwite.

Hashize iminsi mike Kim ahamagaye umuganga mu gicuku kuko yababaraga cyane mu nda. Umuganga yamubwiye ko ikibimutera ari umunaniro w’ubwonko bwe. Yongeyeho kandi ko agomba kwishakira umutuzo kuko umwana ashobora kugira ingaruka z’igihe kirekire. Ibi bikaba byarateye ubwoba Kim kumva ko umwana we ari mu makuba.

Kris we yarabisetse cyane kuko nta gitekerezo cyo gufatanya na Kim gukemura icyo kibazo. Ikigaragara ni uko ibi biterwa n’uko habayeho gutwita bitateguwe, kuko ntiyakagombye kuba yarasamye kandi bari muri gahunda zo gutandukana. Kris ngo nta ruhare abifitemo nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko.

Kim abona ko ibyo Kris akora ari ukugira ngo umwana abe yavuka ategejeje igihe kubera imakimbirane ari hagati yabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages