Nyuma yo gutsindwa mu matora kwa Perezida Nicolas Sarkozy amategeko amugenera iki nk’uwabaye Perezida wa Repuburika y’Ubufaransa?
Umukuru w’igihugu ucyuye igihe mu Bufaransa ahabwa icyubahiro kimukwiye, kubera imirimo yakoze.
Perezida Nicolas Sarkozy nyuma ya tariki 15 Gicurasi arimuka aho yaratuye mu nzu irimo Ibiro bya Perezida n’icumbi rye bita Palais de l’Elysée iherereye mujyi wa Paris abanyamakuru bakunze kwita l’Elysée, ariko nk’uko amategeko y’Ubufaransa abimwemerera, araguma kandi mu ihuriro rikuru bita Conseil de Constitutionnel, aragumana abashinzwe umutekano we n’ubwo umubare wabo ugabanyuka, aragumana imodoka ya Leta n’umushoferi byishyurwa na Leta haba kuyijyana mu igaraje cyangwa guhemba umushoferi, bamuha kandi ibiro akoreramo n’umunyamabanga we (Secrétaire) agenerwa n’inzu y’icumbi.
Si ibyo kandi gusa kuko Nicolas Sarkozy azagumana n’ umushahara ungana n’uwo yahembwaga akiri Perezida niyo yakwitaba imana umuryango we ukomeza guhemwa n’uwo bashakanye cyangwa se abana batarageza ikigero cyo kwirwanaho mu buzima, agumana urwandiko rw’inzira rwa Leta (Passeport diplomatique ).
Mu bijyanye n’ibyubahiro uwari Perezida mu Bufaransa agomba guhabwa aza akurikirana na Perezida w’Inteko y’Abadepite agahabwa ikicaro mbere y’Abagize guverenoma na Minisitiri w’ Intebe, ibyo byose Perezida Nicolas Sarkozy azabikorerwa ubuzima bwose asigaje, bivuze ko kuba atakiri ku buyobozi, ndetse n’abamubanjirije bose ntacyo bimutwaye kuko ntazabaho nk’umuturage ubonetse wese.



















TANGA IGITEKEREZO