Tariki 11 Nzeri 2012, tariki 11 Nzeri 2001, imyaka 11 irashize ubwo ibyihebe byo mu mutwe wa Al-Qaeda wari uyobowe na Osama Bin Laden byagabaga ibitero muri Amerika bigahitana abantu barenga 3000 bari mu miturirwa ya World trade center ndetse na Pentagon.
Amakuru dukesha urubuga rwa Politico, avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama yavuze ko Abanyamerika bose bagomba gukomeza kuzirikana izo nzirakarengane ziciwe muri iyo miturirwa ndetse n’ingabo z’icyo gihugu ziri hirya no ku Isi zirwanya iterabwoba.
Kuri uyu munsi kandi hibukwa ibi bitero, inzego z’umutekano mu gihugu cya Yemen ziratangaza ko uwari nomero ya 2 y’umutwe wa Al-Qaeda, Saidi Al Shihri na we amaze kwivuganwa n’indege y’Amerika itagira umupirote (Drones), aho yamurasiye mu gihugu cya Yemen, ibi kandi bikaba bimaze kwemezwa na Al-Qaeda.
Mu ijambo rye kuri uyu munsi, Perezida Obama yagize ati “iyi myaka 11 twibukiraho ibi bitero, tugomba kubaha icyubahiro cyabo bityo kandi twe nk’Abanyamerika tukaba tunagomba kureba aho twavuye muri iyi myaka 11 ishize ndetse n’aho tumaze kugera.”
Obama yakomeje avugako Abanyamerika bazakomeza kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse banazirikana indangagaciro basigiye n’abo bitabye imana ndetse ngo banakomeze guharanira guteza imbere igihugu cyabo bashyize hamwe.
Obama yakomeje agira ati “Twe nk’Abanyamerika ntidushobora kugira ubwoba kubera ibyo ibi byihebe byakoze, kuko kugeza ubu imiturirwa mishya yongeye kubakwa mu kirere cy’Amerika, igihugu cyacu ubu kirakomeye ndetse turanubashywe ku Isi yose.”
Ku kibazo cy’intambara Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivugwa ko irwana n’idini y’abayisiramu, Perezida Obama yagize ati “Twe ntago turwana n’Abayisiramu ahubwo buri gihe twakomeje kuvugako turwanya umutwe wa Al Qaeda ari nawo watugabyeho ibi bitero tariki
ya 11 Nzeri 2001.”
Barack Obama kandi yavuze ko ibi bitero byaremyemo abaturage be kurushaho gukorera igihugu cyabo kandi ngo bashyize hamwe dore ko kugeza ubu ngo abagera kuri miliyoni 5 bamaze kujya mu ngabo z’Amerika kugira ngo barwanire ubusugire bw’igihugu cyabo.
Umukuru w’uyu mutwe wa Al Qaeda Osama bin laden, yivuganywe n’ingabo zidasanzwe z’Amerika mu mwaka ushize wa 2011, mu gihugu cya Pakistan igikorwa Abanyamerika benshi bishimiye.
Mu gitondo cya tariki ya 11 Nzeri 2001 nibwo indege 4 zakoraga akazi k’ubucurizi, zayobejwe n’ibyihebe, zigonga imiturirwa ibiri ya World Trade Center, indi igonga umuturirwa wa Pentagon aho abantu bagera ku bihumbi 3000 bahasize ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO