00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karrueche Tran yabonye undi mukunzi nyuma yo gutandukana na Chris Brown

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 February 2013 saa 04:28
Yasuwe :

Nyuma yo gutandukana na Chris Brown, umunyamiderikazi Karrueche Tran yaba yabonye undi mukunzi, avuga ko bameranye neza mu gihe gito bamaranye.
Urubuga rwa melty dukesha iyi nkuru ruvuga ko, mu birori bisoza Grammy Awards byabaye ku cyumweru gishize, aribwo Karrueche yagaragaje umukunzi we J. Ryan La Cour.
Nyuma y’ibirori nibwo Karrueche n’umukunzi we, baragaragaye bari kumwe na Drake, Trey songs, Nas, Wiz Khalifa, Kevin Hart ndetse na P Didy.
Karrueche utarashimishijwe no (…)

Karrueche utarashimishijwe no gutandukana kwe na Chris Brown yagize ati’’ Birababaza ariko ugomba kubyakira, kandi ugakomeza kubaho ubuzima bwawe, utitaye kubyo abantu bakuvuga’’

Muri ibi biroro kandi uwahoze ari umukunzi we Chris Brown, yari yabyitabiriye, ari kumwe n’umukunzi we Rihanna, watumye batandukana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages